Don Williams, umwe mu baririmbyi bakomeye mu njyana ya Country ukunzwe cyane n’imbaga nyamwinshi hano ku Isi, cyane cyane kubera indirimbo ze zikunzwe cyane ndetse n’ijwi rye riryoheye amatwi … yitabye Imana.

Country Music Singer Don Williams Dies


Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017. Don Williams, wari ufite imyaka 78, yitabye Imana azize indwara, mu rugo iwe muri Leta ya Alabama, urupfu rwe rukaba ruje nyuma yuko mu mwaka ushize wa 2016 yari yatangaje ko ahagaritse ibyo kuririmba burundu.

Don Williams yamenyekanye bwa mbere mu ruhando rwa muzika ubwo yatangiranga kuririmba akigera Portland, umujyi yimukiyemo avuye Texas, aho yavukiye mu mwaka wa 1939. Nyuma yaje kwimukira Nashville mu mpera z’imyaka yo muri 60, aho yanditse indirimbo nyinshi kandi zagiwe ziririmbwa n’ibyamamare bikomeye muri Amerika.


Williams kandi yakoze indirimbo indirimbo ze nyinshi zagiye zikundwa cyane, twavuga nka Tulsa Time, Back in My Younger Days, You’re My Best Friend, Lord, I Hope This Day Is Good na Some Broken Hearts Never Mend, Till the Rivers All Run Dry, …. ariko cyane cyane indirimbo ya Don Williams – “I Believe in You” ikaba ariyo yatumye akundwa cyane.

Don Williams usibye kuba yarakunzwe cyane muri Amerika no mu bihugu by’Uburayi, afite n’abafana batari bake mu Buhinde no muri Amerika y’Amajyepfo, tutibagiwe na hano iwacu muri Afurika.

Kuri ubu inyamamare hirya no hino ku Isi bakaba batangiye kumwifuriza Iruhuko ridashira. Imana imwakire mu bayo.


Don Williams

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU