Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye agira ngo tumugire inama kubw’ikibazo afite gikomeye, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umukobwa w’imyaka 23, mfite umusore dukundana gusa umubano wanjye nawe ndabona ntaho uzagera kandi mu byukuri uyu musore ndamukunda cyane.



Mu minsi ishize, nahuye n’uyu musore ndamukunda nawe anyereka urukundo rudasanzwe, ndushaho kumviyumvamo, gusa uko twakomeje kugenda tumarana igihe kinini, natangiye kubona imyitwarire ye atari myiza.

Umunsi umwe hari ibintu twagiyeho impaka, kandi mu byukuri niwe wari wakoze amakosa, ariko adashaka ko icyaha kimujyaho maze aranyicaza arankubita cyane ndetse antegeka kutabivuga, kuko mukunda numvaga ntakibazo ndamwihanganira birarangira.

Mu mpera z’icyumweru gishize nabwo twongeye kugirana ikibazo maze arankubita ubugira kabiri, mpita mfata umwanzuro wo kumugendera kure kuko nabonaga ko turamutse tubanye bitazangendekera neza, gusa ikibazo ndamukunda numva ntawundi musore wamundutira.

None ndagira ngo mungire inama y’icyo nakora kugira ngo nkomeze kubana n’uyu musore mu mahoro, kuko numva mukunda cyane.

MUSORE CYANGWA MUKOBWA WIFUZA UMUKUNZI CYANGWA KUGIRWA INAMA TWANDIKIRE AHA HAKURIKIRA MAZE TUGUFASHE.



Website: www.touchrwanda.com

Facebook: Touch Rwanda

Email: Touchrwanda2017@gmail.com

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU