Ku munsi  w’ejo kuwa kabiri habaye ikiganiro n’abanyamakuru kikaba cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na sosiete y’imikono yo gutega FezaBet.




Nyuma y’ibiganiro by’igihe kirekire abayobozi ba Rayon sport bagiranye n’uruganda rukora ibya betting yitwa “FEZABET”, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri nibwo abanyamakuru bamurikiwe banasobanurirwa ku mugaragaro imikoranire y’ikipe ya Rayon spor na Fezabet.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Perezida wa Rayon Sport Bwana Gacinya Chance Dennis ari kumwe n’umuyobozi wa FEZABET Bwana Safari KIZITO,  batangaje ko Rayon Sport ibonye  undi muterankunga uje wiyongera k’uwari usanzwe ariwe SKOL hamwe n’undi ufatwa nk’imena ariwe Gacinya yise “Umufana”.

Gacinya akomeza agirati; “Nyuma ya FEZABET, turi mu biganiro n’abandi bafatanyabikorwa bifuza kuza gukorana na Rayon Sport, ariko ubu turababwira FEZABET kuko yo twamaze kwemeranya, ubu ku myenda yacu muzajya mubona ho FEZABET munsi ya SKOL, ndetse n’inyuma mu mugongo.”

Thefactway twifuje kumenya byimbitse amafaranga iyi company izajya iha Rayon Sport FC, maze Perezida wayo abidutangariza muri aya magambo:


Gacinya Chance Denny Perezida wa Rayon Sport yagize ati; “FEZABET twasinyanye imyaka 4, umwaka wa mbere izaduha Miliyoni 54, umwaka wa kabiri izaduha Miliyoni 59, Umwaka wa gatatu iduhe Miliyoni 61, Umwaka wa nyuma ariwo wa kane bazaduha Miliyoni 64.”

Nyuma y’aha twaganiriye na CEO Kizito uyoboye FEZABET mu Rwanda, atangira atubwira ko bishimiye gukorana n’ikipe ifite abakunzi benshi mu Rwanda kandi bizera neza ko aya mafaranga bazayagaruza.

Umuyobozi wa Fezabet bwana Safari KIZITO. ati; “Mu by’ukuri twahisemo gukorana na Rayon Sport kuko ifite abafana benshi kandi irakunzwe mu ngeri zose, rero nta kabuza ko tuzakorana nayo neza kandi twifuza ko na nyuma y’amasezerano twasinyanye y’imyaka 4, nishira tuzongera ayandi.”

Tumubajije niba hari izindi kipe bateganya kuzakorana nazo, Kizito yadusubije ko kugeza ubu bari gukorana n’amakipe abiri gusa (Rayon & Entercelle), ariko uko bazagenda babona ubushobozi bwisumbuye ho nta kabuza bazakorana n’izindi kipe.

Biteganijwe ko ejo 20 Nzeri 2017, aribwo iyi FEZABET izamurikwa ku mugaragaro nk’umuterankunga wa kabiri mu mukino uzahuza Rayon Sport na Entercelle I Rubavu. Gacinya akaba yanaboneye ho gutangaza ko bari mu biganiro n’abandi baterankunga batandukanye kandi yizeye ko bizagenda neza.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU