Nyuma yo kugira ibyago byo kubura umukinnyi Nyakwigendera Mutuyimana Evariste wari umuzamu wa kabiri, ikipe ya Rayon sport yafashe umwanzuro wo gukina umukino w’uyu munsi uyihuza n’ikipe ya As kigali mu marushanwa ya AGACIRO FOOTBALL CHAMPIONSHIP 2017  Mu mukino uteganyijwe uyu munsi 18h30 kuri stade Amahoro.





Dore abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rw’ikipe ya  Rayon Sports ni aba bakurikira:

Izamu: Ndayishimiye Eric Bakame
Ba myugariro: Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam
Hagati: Manishimwe Djabel, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Caleb Bimenyimana
Abataha izamu: Muhire Kevin, Nahimana Shassir








Mbere y’uko umukino utangira biteganyijwe ko haza gufatwa igihe kingana n’umunota umwe wo kwibuka cyangwa kunamira umukinyi Mutuyimana Evariste witabye Imana ku munsi w’ejo mu masaha y’igicuku. Imana imwakire mu bayo Mutuyimana Evariste.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU