Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeli 2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ivuga ko umuzamu wa Rayon Sports, Evariste Mutuyimana yitabye Imana azize uburwayi.

Evariste Mutuyimana Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana
Evariste Mutuyimana wafatiraga Rayon Sport yitabye Imana




Urupfu ry’uyu musore rwamenyekanye ubwo abakinnyi ba Rayon Sport bari bagiye gukora imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Abayobozi ba Rayon Sport babinyujije ku rubuga rw’iyi kipe bagize bati “Ubuyobozi bwa Rayon Sports bubabajwe no gutangaza inkuru y’incamugongo y’urupfu rutunguranye rw’uwari umuzamu wayo Mutuyimana Evariste witabye Imana muri iki gitondo. Ubuyobozi bwihanganishije umuryango we by’umwihariko, bagenzi be bakinanaga, abakunzi ba Rayon sports n’aba sports muri rusange. Izindi gahunda murazitangarizwa mu gihe kiza kuza.”

Evariste yari asanzwe agira uburwayi butunguranye, ngo uyu munsi yafashwe ari wenyine iwe mu rugo, abura umutabariza, birangira yitabye Imana.”

Evariste ejo yakoze imyitozo
Evariste ejo yakoze imyitozo

Evariste Mutuyimana w’imyaka 27 yakinnye mu makipe anyuranye nka Police FC, Kiyovu Sports, SOFAPAKA mu gihugu cya Kenya, ndetse yigeze kujya afatira ikipe y’igihugu Amavubi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU