Abakinnyi ba ruhago bari mu byamamare bizwiho kuba bakundana n’abakobwa b’uburanga nubwo usanga akenshi urukundo rwabo rutaramba bitewe nuko uwo bakundanye uyu munsi, atari we bakomeza gukundana.

Gerard Pique na Shakira




Nubwo hariho abakinnyi bazwiho guhinduranya abakobwa cyane, hariho n’abandi batajya bakunda kujarajara cyane mu bagore, ugasanga bishakiye abakobwa babaruta cyane mu myaka mu rwego rwo kurushaho kubaka urugo ruzima.

Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe urutonde rw’abakinnyi batanu (5) bazwiho kuba barashatse abakobwa babaruta cyane mu myaka.

Gerard Pique na Shakira

Gerard Pique na Shakira

Gerard Pique w’imyaka 30 usanzwe akina mu ikipe ya FC Barcelone akundana n’umuhanzikazi Shakira w’imyaka 40 akaba amurusha imyaka 10.

Cesc Fabregas na Daniella Semaan

Cesc Fabregas na Daniella Semaan

Umunya Espagne, Cesc Fabregas w’imyaka 30 akundana n’umukobwa witwa Daniella Semaan umurusha imyaka 11 y’amavuko.




Henrikh Mkhitaryan akundana n’umuherwekazi Jude Cisse

Henrikh Mkhitaryan akundana n’umuherwekazi Jude Cisse

Umukinnyi wa Man United, Henrikh Mkhitaryan w’imyaka 28 akundana n’umugore w’umuherwekazi witwa Jude Cisse wahoze akundana n’umukinnyi w’icyamamare Djibril Cisse, uyu Jude arusha imyaka 5 umugabo we Henrikh.

Adil Rami Anderson na Pamela Anderson

Adil Rami Anderson na Pamela Anderson

Adil Rami w’imyaka 31 ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Olympique Marseille akundana n’umukinnyi w’ama filime witwa Pamela Anderson w’imyaka 50.

Zlatan Ibrahimovic na Helena Seger

Zlatan Ibrahimovic na Helena Seger

Umukinnyi w’icyamamare Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 35 yashakanye n’umugore witwa Helena Segar ufite imyaka 47.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU