Nshimiyimana Muhamed wamamaye ku izina rya Nizzo ni umwe mu basore baririmba mu itsinda rya Urban Boyz akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ibikorwa bye bikunzwe n’imbaga nyamwinshi.




Nizzo ari mu bahanzi nyarwanda bavuzweho gukundana n’abakobwa benshi akanabyerekana cyane mu itangazamakuru, dore ko hari n’igihe yafotorwaga arimo gusomana n’umukobwa babaga bahararanye.

Nizzo yagiye afotorwa cyane arimo gusomana n'abakobwa banyuranye
Nizzo yagiye afotorwa cyane arimo gusomana n’abakobwa banyuranye

Kabossi kugeza magingo aya niwe musore usigaye mu itsinda rya Urban Boyz ukomeje kwibazwaho na benshi, ni nyuma yuko Safi Madiba atangaje ko agiye kurushingana n’umukobwa witwa Niyonizera Judith, ndetse na Humble Jizzo akaba yaratangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2017 azakorana ubukwe n’umunyamerika witwa Amy Blauman.

Mu mezi yashize nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nizzo Kabossi yatandukanye na Umulisa Yvette biteguraga kurushinga, maze abantu bose bakomeza gutegerezanya amatsiko umukobwa usigaye akundana na Nizzo nubwo atarerura ngo amutangaze.

Uretse uyu Yvette, Nizzo yigeze gukundana n’abandi bakobwa benshi bakagenda batandukana hadaciye kabiri, hariho nabo bakundanye gusa bikamenywa na bake.

Muri iyi nkuru urabasha kwirebera abakobwa batanu bazwi neza kuba barakundanye na Nizzo Kabossi gusa bagatandukana hadaciye kabiri.

Sacha Kate

Irebere imiterere ya Sacha wakundanaga na Nizzo, ukomeje kwigarurira imitima ya benshi

Irebere imiterere ya Sacha wakundanaga na Nizzo, ukomeje kwigarurira imitima ya benshi

Irebere imiterere ya Sacha wakundanaga na Nizzo, ukomeje kwigarurira imitima ya benshi

Sacha ni umwe mu bakobwa bavuzweho gukundana na Nizzo igihe kinini, ndetse uyu mwari bigeze kumukoresha mu mashusho y’indirimbo yitwa Umwanzuro igaragaramo abakobwa bakundana n’itsinda rya Urban Boyz.


Jessica

Jessica ari mu bakobwa bazwiho kuba barakundanye na Nizzo
Jessica ari mu bakobwa bazwiho kuba barakundanye na Nizzo

Uyu Jessica ari mu bakobwa batamenyekanye cyane ku kuba bakundana na Nizzo, gusa bajyaga bakunda gusohoka ahantu hanyuranye, rimwe na rimwe uyu mwari yajyaga ashyira Nizzo ku mbuga nkoranyambaga ze.

Bonne

Bonne nawe yakudanye na Nizzo gusa ntibyavuzwe cyane
Bonne nawe yakudanye na Nizzo gusa ntibyavuzwe cyane

Uyu Bonne nawe ntago ibye na Nizzo byamenyekanye cyane mu gihugu gusa bakanyujijeho, hadaciye kabiri baratandukana.

Anita Pendo

Nizzo ahetse Anita Pendo
Nizzo ahetse Anita Pendo

Uyu munyamakurukazi akaba n’umushyushyarugamba nawe yigeze gukundana na Nizzo, urukundo rwabo rukaba rwaramenyekaniye mu bitaramo bya Guma Guma, kuri ubu urukundo rwabo rwabaye amateka kuko Anita Pendo yamaze kubona umukunzi mushya ndetse banibarukanye umwana w’imfura.

Yvette Umulisa

Nizzo na Yvette bakanyujijeho 

Nizzo na Yvette bakanyujijeho

 

Uyu niwe mwari wakundanye na Nizzo bikavugwa cyane, ndetse bagashimangira ko bashobora kubana nk’umugore n’umugabo gusa byarangiye batandukanye buri wese ajya ukwe.


Ese mu bakobwa bose bakundanye na Nizzo urabona ari uwuhe ufite uburanga kurusha bose?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU