Africa ni umugabane umaze kumenyekana cyane kubera umwihariko w’ibibuga by’indenge byiza, byuzuye ubwiza utasanga ahandi ahariho hose ku isi, ubwiza bwabyo bugaragazwa cyane na service zitagira amakemwa n’isuku irangwa ku ibyo bibuga, nkibi byiza kurusha ibindi muri Africa.

Ibi bibuga ababigendaho bahamya cyane ko uko bakira ababagana ari intamakemwa ku isi yose cyane mu byerekeye isuku ndetse n’urugwiro rwakiranwa abaturutse impande z’isi baje mu bikorwa bitandukanye muri Africa.



Ibi ni ibibuga by’indege bitanu byiza kurusha ibindi muri Africa

1. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Johannesbourg

Johannesburg international airport

Iki ni ikibuga cya mbere kiza muri kuko ni ikibuga cyakiriye neza kandi kinashimwa na benshi ubwo Africa y’Epfo yakiraga abantu benshi bazaga mu kikombe cy’isi cy’umukino w’amaguru mu mwaka wa 2010.ni ahantu harangwa ama restaurant ari ku rwengo mpuzamahanga yashimishije benshi.

2. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Cape town

Cape town international airport

Ikibuga cy’indege cya Capetown cyizwiho cyane kugira ahantu henshi hatuje cyane kandi kijyanye n’igihe iki kandi nacyo giherereye muri Africa y’epfo,abakigendaho bose bashimishijwe cyane nuko baba banyuzwe iyo bahageze.



3. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Durban

Durban king shaka international airport

Iki kibuga cy’indege nacyo giherereye mu muri w’Africa y’epfo, kikaba cyaritiriwe umwami Shaka, iki cyasimbuye icyahoze ari ikibuga cy’indege cy’umugi wa Durban mu gihe Africa y’epfo yiteguraga kwakira igkombe cy’isi cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru,abantu bahora bishimira cyane isuku iharangwa.

4. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Algeria

Image result for algeria international airport

Umutuzo n’isuku biranga iki kibuga byatumye kirusha kugenda kimenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga kubera itandukaniro bakiranana ababagana.

5. Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Addis Abeba.

Ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Addis Abeba

Iki kibuga giherereye muri Ehiopie cyakunzwe kuvugwaho kwakira neza abahagenda kandi kikaba gitanga service zigenda ku migabane itandukanye mu isi



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU