Igikorwa cyo gutera akabariro ni kimwe mu bintu bikomeje gukaza umurego ku isi ya rurema cyane cyane mu bihugu byateye imbere, hari naho usanga badatinya kubyerekana ku karubanda.

Bitewe n’imico iba mu bihugu runaka, usanga hamwe bemera byeruye igikorwa cyo gutera akabariro, abandi ugasanga bacyamaganira kure.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni hamwe mu biguhu bizwiho kugira abantu benshi bakunda gutera akabariro k’uburyo batajya banatinya kubyerekana ku karubanda kuko akenshi iyo urebye muri filime zabo usanga aribyo byiganjemo.



Ikigo cya Durex Global Research kizwiho gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubwiyongere bwo gutera akabariro mu bantu cyagaragaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubusuwisi biyoboye ibindi bihugu mu kugira umubare mwinshi w’abantu batera akabariro.

Amerika iyoboye ibindi bihugu mu kugira abantu bakunda gutera akabariro
Amerika iyoboye ibindi bihugu mu kugira abantu bakunda gutera akabariro

Iki kigo cyagendeye ku mubare w’abantu bataye ubusugi bari munsi y’imyaka 22 ndetse banarebera ahanini ku ngamba zifatwa kugira ngo ubwiyongere bw’iki gikorwa bugabanyuke mu bantu.

Hariho ibihugu byafashe ingamba zikakaye zamagana abantu batera akabariro cyane bitewe n’ubwiyongere bw’abana bavuka, urugero nko mu bushinwa hashyizeho itegeko risaba abagabo byibuze gukora imibonano inshuro imwe mu cyumweru kugira ngo bagabanye umubare w’abana bavuka.




Uru n’urutonde rw’ibihugu bizwiho kugira abantu benshi bakunda gukora imibonano mpuzabitsina:

  1. USA (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika)

2. Switzerland (Ubusuwisi)

3. Spain (Esipanye)

4. Italy (Ubutaliyani)

5. Brazil

6. Greece (Ubugereki)

7. Mexico

8. India (Ubuhinde)

9. Nigeria

10. China (Ubushinwa)



INDI NKURU WASOMA

Ibihugu bizwiho kugira abakobwa bafite amabere manini



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU