Bamwe mu byamamare hari igihe usanga ubutunzi bafite babukomora ku miryango yabo ikize cyane, ndetse ikanabafasha cyane mu bikorwa byabo bya buri munsi.




Nubwo hariho ibyamamare byakuriye mu buzima bwiza iwabo ntacyo babuze, hariho n’abandi bakuriye mu bibazo bikomeye, birimo no kubura amafaranga y’ishuri, kubura ibiribwa n’imyambaro n’ibindi bibazo binyuranye.

Muri iyi nkuru urabasha kwirebera ibyamamare 10 byakuriye mu miryango yifashije ndetse ikanafasha kwamamara ku isi hose.

1.Ariana Grande

Ariana Grane ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ndetse banakize cyane, uyu mwari ubukire bwe ntago buje vuba aha kuko yakuriye mu muryango wifashije, Se umubyara witwa Edward Butera ahagarariye ikigo cya Ibi Designs Inc. giherereye muri Boca Raton ho muri Florida kikaba kiri mu bigo bya mbere byinjiza menshi muri Amerika.

Ariana Grande

2.Miley Cyrus

Miley Cyrus yabyawe n’umugabo witwa Billy Ray Cyrus w’icyamamare cyane muri Amerika akaba aririmba indirimbo zo mu bwoko bwa Country Music, uyu mugabo ari mu baherwe bakomeye cyane ndetse n’abana be bakaba barakuze nta bibazo bahuye nabyo.

Miley Cyrus

3.Robin Thicke

Robin Thicke ni umwana wa Alan Thicke, bakunze kwita Dr. Jason Seaver muri filime ya Growing Pains, Nyina umubyara ni umukinnyi ukomeye w’ama Filime kuva mu myaka ya kera.




Robin Thicke

4.Ed Sheeran

Ababyeyi ba Ed Sheeran bose bari abaririmbyi bakomeye gusa siko kazi konyine bakoraga kuko nka Se umubyara witwa John yari n’umwarimu muri Kaminuza, mu gihe Nyina yacuruzaga imikufi y’agaciro.

Image result for .Ed Sheeran

5.Adam Levine

Se wa Adam niwe washinze uruganda rwa M. Fredric ruzwiho kuranguza imikufi ihenze, Adam yinjiye mu muziki yinyunga ku bandi basore bakora itsinda bise Maroon 5 ryabiciye bigacika.

Adam Levine

6.Taylor Swift

Se wa Taylor Swift yari umushoramari ukomeye cyane ku isi, si ibyo gusa kandi kuko umuryango wabo wari ufite amazu menshi abinjiriza agatubutse.

Taylor Swift

7.Darren Criss

Se wa Darren yakoraga muri Banki akaba yaranahagarariye ikigo cya San Francisco Opera.

Image result for Darren Criss

8.Jordin Sparks

Umubyeyi wa Jordin witwa Phillippi Sparks yari umukinnyi ukomeye mu mukino wa Basket akaba yarakiniye amakipe anyuranye kandi akomeye arimo nka N.Y. Giants, Dallas Cowboys, Nyina umubyara we yari umushoramari.




Jordin Sparks

9.Kim Kardashian

Se wa Kim Kardashain witwa Robert Kardashian yari umucamanza ukomeye muri Los Angeles, mu gihe Nyina witwa Jenner yari umwe mu bategura imikino mpuzamahanga ya Olympic.

Image result for Kim Kardashian

10.Paris Hilton

Sekuru wa Paris Hilton witwa Conrad Hilton yari ahagarariye Hoteli zikomeye zitwa Hilton Hotels, Se umubyara witwa Rick Hilton yari ahagarariye inganda za Hilton & Hyland, nyina umubyara witwa Kathy Hilton, yakinaga mu ma filime anyuranye ndetse akanakora ibiganiro kuri Televiziyo zikomeye muri Amerika.

Paris Hilton

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU