Uyu munsi i tariki ya 04 Nzeri 2017 saa cyenda n’igice kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ikipe ya APR FC irakina umukino wa gishuti n’ikipe ya SC Villa.





Nyuma y’uko ikipe ya APR FC  yitabira irushanwa ry’intsinzi ryateguwe n’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira uko amatora y’umukuru w’igihugu yagenze igatsindirwa ku mukino wa nyuma n’ikipe ya AS KIGALI, ubu APR FC igiye gukina umukino mpuzamahanga wa gishuti n’ikipe ya Sports club Villa Jogoo yo mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala.

Iyi kipe ya Sports club Villa Jogoo imaze iminsi igera kuri 3 iri mu gihugu cy’uRwanda aho yaje gukina imikino ya Gishuti itandukanye, aho yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya mucyeba wa APR FC, ariyo Rayon sport fc, iyi tsinda igitego 1-0.

Ikipe ya APR FC kuri uyu munsi iraza gukinisha bamwe mu bakinnyi batigeze bagaragara mu mikino yashize mu irushanwa ryaberaga i Rubavu ry’intsinzi ryateguwe n’akarere ka Rubavu mu rwego rwo kwishimira uko amatora y’umukuru w’igihugu yagenze.



Dore uko ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bimeze:

Muri VIP 5000
Impande ya VIP 2000
Ahasigaye hose 1000

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU