Umukinnyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Yannick Mukunzi nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport avuye muri APR FC kuri ubu yageneye ubutumwa abafana b’abayobozi ba APR FC mu rwego rwo kubashimira uburyo bamubaye hafi.




Yannick yari asanzwe akina hagati mu ikipe ya APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi, ku itariki 31 Kanama 2017 akaba yarashyize umukono ku masezerano y’ikipe ya Rayon Sports aho yemeye kuzayikinira mu myaka 2 iri imbere ndetse anahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 12.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Yannick yageneye ubutumwa abayobozi, abakinnyi bakinanye, n’abafana ba APR FC muri rusange kubw’urukundo bamweretse.




Yagize ati “Nyuma y’imyaka irenga umunani, iki nicyo giho cyo kubwira umuryango wa APR FC nti murabeho, Ndashimira mbikuye ku mutima Ubuyobozi, Abakinnyi twakinanaga naba Fans ba APR FC ku buryo bambaye hafi muri iki gihe cyose nari maze muri equipe, Ubu ndi umukinyi wa RAYON SPORT FC nje gufatanya n’abandi kugera ku ntego zitandukanye za Equipe. Nishimiye urukundo n’urugwiro nakiranywe n’Ubuyobozi, Staff Technique, Abakinnyi, n’aba Fans ba RAYON SPORT, Ndishimye kandi meze neza muri Equipe yange nshya. Nje gufatanya na bagenzi bange guha ibyishimo Equipe yaba ari mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga, Cheers!!!.”

Yannick ati APR FC murabeho, ubundi umukinnyi wa Rayon Sport
Yannick ati APR FC murabeho, ubundi umukinnyi wa Rayon Sport




Abafana benshi b’ikipe ya Rayon Sport babinyujije mu bitekerezo berekanye ko bamushyigikiye cyane ndetse bavuga ko bazamuba hafi muri byose, igihe azaba agikinira ikipe ya Rayon Sport.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU