Padiri Karumugabo Marc wakomokaga muri Paruwasi ya Nyamiyaga akorera ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Byiza, iherereye i Gikonko mu karere ka Gisagara muri Diyoseze ya Butare yitabye Imana nyuma y’igihe gito ahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti.

Padiri Karumugabo yajyaga yihangana agahaguruka nubwo imbaraga zabaga ari nke

Yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017 azize uburwayi yari amaranye igihe bw’impyiko.

We na bagenzi be b’abapadiri




Karumugabo yahawe ubudiyakoni kuwa tariki ya 16 Nyakanga 2016 kuri Cathédrale ya Butare. Nyuma yaje guhabwa ubupadiri kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 i Kabgayi ubwo hizihizwaga imyaka 100 y’ubusaseridoti mu Rwanda. Yari mu kigero cy’imyaka 30.

Yahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti imbaraga z’umubiri ari nke

Uyu mupadiri yize mu iseminari zitandukanye mu Rwanda, iya Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda  mbere yo guhabwa iri sakaramentu. Yasomye misa y’umuganura muri Paruwasi ya Nyamiyaga, Diyoseze Butare tariki ya 23 Nyakanga 2017. Kubera imbaraga nke z’umubiri yakundaga gufashwa kuba yakwicara kenshi mu gitambo cya misa, ariko akagira ubutwari bwo kuyumva. Igihe yahabwaga ubupadiri yari mu kagare.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU