Umuhanzikazi Abayizera Marie Grace uzwi nka Young Grace yatunguye cyane abafana b’ikipe ya Rayon Sport kubw’umwanzuro yafashe wabashimishije mu rwego rwo hejuru.



Umuhanzikazi Young Grace yatunguye cyane abafana b’ikipe ya Rayon Sport
Umuhanzikazi Young Grace yatunguye cyane abafana b’ikipe ya Rayon Sport

Young Grace ni umwe mu baraperikazi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda benshi bakaba bamuzi cyane mu ndirimbo nka Habayeho, Hungover, Ikofi, Ataha He n’izindi nyinshi.

Uyu mukobwa azwiho kuba umufana ukomeye wa Yannick Mukunzi winjiye mu ikipe ya Rayon Sport avuye muri APR FC.




Nyuma yuko uyu musore ashyize umukono ku masezerano y’iyi kipe, Young Grace yahise atangaza ko Bidasubirwaho ahise ahinduka umukinnyi wa Rayon Sport, gusa abantu bashimangiye ko afana umuntu, aho gufana ikipe.

Young Grace yatangaje ko yahindutse umufana wa Rayon Sport kubera Yannick yayigiyemo
Young Grace yatangaje ko yahindutse umufana wa Rayon Sport kubera Yannick yayigiyemo

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Ubu mpinduye Equipe #ohrayon……Congratulations @mukunziyannick ,ndugu nzakugwa inyuma paka last?#komezautsinde, next step Manchester United.”

Young Grace akunze kugaragaza ko yemera Yannick by’ikirenga abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu kiganiro aherutse kugirana na Touchrwanda yaduhamirije ko Yannick ari inshuti ye isanzwe imufasha cyane.



Young Grace aherutse kuvuga ko Yannick ari inshuti ye isanzwe imufasha cyane.
Young Grace aherutse kuvuga ko Yannick ari inshuti ye isanzwe imufasha cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU