Nk’uko byakunzwe kuvugwa bikanagarukwaho cyane mu bitangazamakuru binyuranye ko Diamond yaba yarabyaranye n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto, aho uyu mukobwa nawe kubwe yashinjaga Diamond Platinumz kuba ari we Se w’umwana nubwo Diamond yakomezaga kubyamaganira kure, umugore we Zari Hassan kuri ubu nawe yagize icyo abivugaho.

Impaka zirarimbitse hagati y'uwaba ari se w'umwana Mobetto Hassan aherutse kwibaruka.


Kuba se w’umwana Hamisa Mobetto aherutse kwibaruka atarigeze amenyekana byakomeje kugenda bikurura impaka mu bakurikira ndende no mu bafana b’aba bombi. Kugeza aya magingo Zari umugore wa Diamond yari yaririnze kugira jambo na rimwe yatangaza ku byo umugabo we ashinjwa , ariko noneho kuri ubu mu buryo butunguranye Zari akaba yatangaje kandi agahamya ko umugabo we atizeze abyara uwo mwana.

Ibi akaba yabivuze ubwo yahishuriraga imbaga y’abafana izina ry’umugabo ugomba kuba ariwe se w’uriya mwana.

Tuko dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo kuwa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 12 Nzeri, mu kiganiro Zari Hassan yagiranye n’ikinyamakuru Bukedde cyo muri Uganda , aribwo yeruye agatangaza ko umugabo we Diamond atari we wabyaranye na Mobetto, ko ahubwo umwana Mobetto yitirira diamond yamubyaranye n’umugabo witwa “Majizzo” ufite radiyo ikomeye cyane muri Tanzaniya, kuko ngo uyu mugabo ni we wishyurira Mobetto kintu icyo aricyo cyose.


Mobetto Hassan na Diamond Platinumz

Zari yagize ati: ”Diamond yagiye ahakana ku nshuro nyinshi ko atari we se w’umwana wa Hamisa’. Majizzo niwe se w’uwo mwana, ariko niba umwana ari uwa Diamond, namusabye kuba umugabo akamwemera akanamwitaho. Ntabwo rero nshobora kumushyiraho ingufu kuko buri gihe  ahakana ko umwana atari uwe.”  Mu kirimi cy’icyongereza Zari yabivuzemo yagize ati:(“Diamond has denied on several occasions being the father to Hamisa’s son. Majizzo is the father but if the child is Diamond’s, I asked him to man up and take responsibility. I, however, can’t force him because he keeps insisting its not his child”)


Kugeza ubu nubwo Zari yagerageje kugira icyo hahishura ku mugabo usanzwe ubu afasha Hamisa, benshi mu bakunzi n’abafana ba Diamond n’uyu munyamidelikazi Mobetto bakaba bakomeje kwibaza cyane uko izi mpaka z’uwaba ari se w’umwana Mobetto aherutse kwibaruka zizarangira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU