Nyuma y’igihe kinini hari uguhangana hagati ya Zari Hassan ndetse na Hamissa Mobetto bombi babyaranye na Diamond Platnumz kugira ngo babashe kumvikana hitabajwe izindi mbaraga.



Intamabara yaba bombi ikaba yaratangiraga ubwo hamenyekanaga ko umuhanzi Diamond Platnumz yabyaranye na Hamissa Mobetto ndetse na Diamond akaza kwemera uwo mwana ari uwe guhera ubwo hakaba haratangiye amakimbirane hagati ya Zari umugore wa Diamond ndetse na Mobetto.

Zari Hasssan umugore wa Diamond Platnumz

Hakaba hitabajwe imiryango yaba bombi kugirango ibibazo byabo bibashe gukemuka ndetse banasobanurirwa ko kurekeraho guterana amagambo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuko n’ubwo ari abakeba batagakwiye gukomeza kurebana ay’ingwe n’ubwo ikosa ryo gucana inyuma ryabaye kuko kugeza kuri ubu ntacyo banarihinduraho na cyane ko umwana yamaze kuvuka ndetse na se w’umwana yatangaje uko byamugendekeye kugira ngo uwo mwana avuke.



Hamissa Mobetto wabyaranye na Diamond Patnumz

Diamond Platnumz yavuze ko yisanze mu mubano na Hamisa Mobetto maze biza kurangira banabyaranye umwana. Ku bw’ibyo Diamond akaba asabwa kuzaha umwana we na Mobetto ibyo azakenera byose nkuko ikinyamakuru cyitwa Global Publisher kikaba cyatangaje ko aba bagore bombi basa nk’aho bamaze kumva neza ko ibyo bari barimo bitari byo bareka intambara y’amagambo barwanaga bakoresheje imbuga nkoranyambaga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU