Nyuma yaho umuhanzikazi Oda Paccy ashyize hanze ifoto yashyize ikoma ku gitsina abahanzi batandukanye bakomeje kubera bigana iyo foto nabo bagashyira ifoto yikinze ikoma ku gitsina benshi bakabaha urwamenyo.
Oda Paccy uherutse gushyira hanze ifoto hanze yambaye ubusa buri buri yikinze ikoma ku gitsina iyi foto ikaba yaravugishije abatari bake bikaba byatumye abahanzi nyarwanda batandukanye nabo bagenda bifotoza ifoto bishyize ikoma ku gitsina ubundi abakunzi babo bakagenda babaha urwamenyo.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin akaba yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yikinze ikoma ku gitsina bituma benshi bagenda batangazwa niyi foto bituma benshi bagenda banayitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Mc Tino akaba ari umuhanzi wahoze mu itsina rya TBB ariko kuri ubu akaba ari gukora umuziki kugiti cye akaba ari umwe mu bahanzi bari kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda bitewe n’ibikorwa bitandukanye ari kugenda akora uyu muhanzi nawe akaba yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yikinze ikoma ku gitsina maze atangarirwa nabatari bake.

Ubu buryo bwo kwifotoza bikinze ikoma ku gitsina bikaba byarazanywe n’umuhanzikazi Oda Paccy ubwo yamamazaga indirimbo agiye gushyira hanze yitwa Order yakoranye na Urban Boyz.