Kuva yatandukana na Diane wari umukunzi we, Nemeye Platini, umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boyz ntiyigeze agaragaza undi mukunzi baba bari kumwe,  gusa hari ifoto yagaragaye kuri Instagram uyu musore ari kumwe n’umukobwa, bikaba byateye benshi kwibaza niba uwo mwari yaba ari umukunzi mushya wa Platini.

Nemeye Platini



Diane wari umaze imyaka igera kuri ine akundana na Platini, mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 niho yatangarije rubanda ko yatandukanye n’uyu musore. Kuva icyo gihe Nemeye Platini akaba atarigeze yongera kugaragaraza niba haba hari undi mukobwa waba yarinjiye mu buzima bwe akigarurira umutima we nyuma ya Diane.

Platini na Diane bataratandukana
Platini na Diane bataratandukana



Nyuma yo kurabukwa ifoto ya Platini ari kumwe n’inkumi imwicaye iruhande, abakunzi b’uyu musore bakaba batangiye gukekakeka, bakomeje kwibaza niba uwo mwari yaba ari umukunzi mushya wa Platini. Mu bitekerezo bitandukanye abakurikira Platini kuri Instagram bamwandikiye bose bahurizaga kumubaza niba ari we mukunzi we, gusa uyu musore akaba yirinze kugira icyo abivugaho.

 Uyu niwe mukobwa wagaragaye ari kumwe na Nemeye Platini

Uyu mukobwa wagaragaye ari kumwe na Nemeye Platini akekwa kuba aru umukunzimushya.

Platini akaba ari umwe mu bahanzi bakundaga kugaragaza iby’urukundo rwabo cyane mu itangazamakuru ariko nyuma yo gutandukana na Diane, uyu musore yatangarije itangazamakuru ko iby’urukundo rwe agiye kujya abikora bucece bucece nka mugenzi we Mujyanama Claude (TMC) baririmbana mu itsinda rya Dream Boyz.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU