Ikibuga cya Bugesera nyuma yaho iyi kipe yari yasabye ko yasubira kwakirira ku kibuga cyayo ndetse ikaza no kwemererwa kuhakinira ikaza no kuhatsindira ikipe ya Rayon Sport, iki kibuga imirimo yo kugisana yakomeje.



Nyuma yaho ku munsi wa gatatu aho ikipe ya Bugesera yatsinze ikipe ya Rayon Sport igitego 1 kuri 0 umukino wari wabereye mu Bugesera ku kibuga cyayo imirimo yo gusana iki kibuga ikaba yakomeje bivuze ko nta mukino uzongera kubera kuri iki kibuga.



Ibi bikaba bitashimishije abakunzi ba Rayon Sport aho benshi bibaza impamvu yaba yaratumye umukino wabo ujyanwa mu Bugesera nyuma yaho batakarije amanota bakaba bemeje ko nta mukino uzongera kuhabera.

Kuri ubu ikipe ya Bugesera ikaba ifite amanota atatu gusa yabashije gukura ku ikipe ya Rayon Sport ubwo yayakiraga ku kibuga cyayo abakunzi ba Rayon Sport bakaba batarishimiye no kuba umukino wabo na Bugesera ariwo wonyine wabereye kuri iki kibuga.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU