Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, ku kazuba keza kiganjemo amafu aturuka mu bimera bikijije umugezi wa Nyabarongo, abakunzi ba Rayon Sports barebye aho abasore ba Rayon Sports bakomeje imyitozo bitegura umukino wa shampiyona uzabahuza na Kiyovu SC.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya bahawe na SkolIyi myitozo yabereye ku kibuga gishyashya cyubatswe n’umuterankunga wa Rayon Sports ariwe Skol Breweries Ltd i Nzove, mu karere ka Nyarugenge hafi n’uruganda rwa Skol.

Nkuko bisanzwe abasore ba Rayon Sports, batangiye bakora imyitozo yo gushaka ingufu yari iyobowe n’umutoza ubishinzwe Lomami Marcel. Iyi myitozo bayikoze igihe kigera mu isaha nyuma hakurikiyeho imyitozo ijyanye no kugumana umupira ndetse no kuwuhererekanya neza, nayo yamaze nk’iminota 30 barangiriza ku gice cya nyuma cyo gukina ikibuga cyose 11 kuri 11.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya bahawe na Skol

Mu bakinnyi bitabiriye ntihagaragayemo Bimenyimana Caleb, Muhire Kevin, ndetse na Habimana Yussuf ufite imvune y’igihe kirekire. Abandi basore bose bakoze harimo Mukunzi Yannick na Rutanga Eric bari bagize utubazo tw’imvune mu mikino yabanje.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya bahawe na SkolAbakunzi ba Rayon Sports batari bake bitabiriye iyi myitozo n’ubwo aha hantu yabereye hasa nkahitaruye ho gato umujyi. Kuri iki kibuga kandi abafana bari bizihiwe, dore ko aho barebera imyitozo baba babasha kwigurira ibinyobwa bya Skol ku giciro gihendutse. Ikindi kandi haba hari umuziki mwiza cyane, unyuze mu ndangururamajwi nziza ndetse n’umu DJ uzi kuvanga imiziki.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya bahawe na Skol

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya bahawe na SkolIyi myitozo yitabiriwe kandi na bamwe mu abakunzi ba Rayon Sports n’ubu bakiyiri hafi barimo Yussufu Mudaheranwa na Amb. Munyabagisha Valence  .Mu izina rya bagenzi be, Bakame ari na we kapiteni wa Rayon Sports yatangaje ko bishimiye cyane iki kibuga kuko uretse no kuba ari cyiza cyane, bazajya bagikoreraho batabara amasaha kuko ntawe bagisangiye nk’uko byari bisanzwe.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye ikibuga gishya bahawe na Skol

Twabibutsa ko Rayon Sports iri kwitegura umukino wa shampiyona uzayihuza na Kiyovu Sports , ku wa gatandatu w’icyumweru gitaha. Umukino ubanza wa shampiyona, Rayon yari yanganyije na AS Kigali igitego kimwe ku kindi. Rayon Sports iri kwitegurana ingufu nyinshi ngo izabone amanota atatu ya mbere kuri Kiyovu izaba yakiriwe kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU