Muriyi minsi abanyarwanda bamaze gutera imbere ku buryo ubuzima bwabo bwenda kumera neza nk’ubw’abanyaburayi aho basigaye kakenera kumenya ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane bajya kuruhukira.

Gusa ntabwo biba byoroshye kumenya ahantu nyaho heza buri wese yifuza gutemberera muri iyi minsi ariko n’ubwo ubunini bw’umugabane wa Africa budatuma byoroha kumenya ahantu hambere 5 hasurwa na ba mukerarugendo ariko aha ni ahantu hagenzwe cyane n’abaturuka impande z’isi zitandukanye mu mezi 10 ashize.



  1. Aho amazi yisuka cyane( victoria fall) ku ruzi rwa  Zambezi

Ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane kurusha ahandi muri Africa - Victoria Falls,
Aha ni ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane bitewe n’uko amazi  aba yisuka cyane n’urusaku ruryoheye amatwi bihagira ahantu hakunzwe cyane hakanamenyekana ku ruhando mpuzamahanga bikinjiriza akayabo igihugu cya Zambie.aya mazi yisuka ahareshya na kilometero 1.7 z’uburebure.

2. Urwuri rwa Masai Mara.

Ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane kurusha ahandi muri Africa - Masai Mara

Aha ni ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane, hakurura ba mukerarugendo ku rwego rwo hejuru cyane mu gihe cy’impeshyi cyo kuva muri nyakanga kugeza mu kwezi k’ukwakira kubera ubwiza bw’inyamaswa ziba ziri muri uri rwuri. Massai Mara iherereye muri Kenya.

3. Piramide ya Giza mu Misiri.

Ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane kurusha ahandi muri Africa - Pyramids of Giza

iyi ni piramide yubatswe mbere y’imyaka igera ku bihumbi bitanu(5000) mbere ya Yezu Kristo ikaba ikurura ba mukerarugendo benshi cyane ku rwego rurenze n’urw’Africa.iyi piramide igizwe n’udupiramide duto tundi harimo Khufu, Kafhre n’intoya murizo Menkaura



4. Umugi wo muri Mali bita Djenne.

Ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane kurusha ahandi muri Africa

Uyu ni umugi ufite ubuso bungana na kilometero kare 302 ukaba umugi cyane ugizwe n’imisigiti y’abasilamu ikaba yarakunze kuba ahantu hatangirwa inyigisho za Islam, aha ni ahantu nagushimira gutemberera cyane muri iyi minsi kuko ni ahantu hashimishije cyane.

5. Umugi wa Cape Town muri Africa y’epfo.

Ahantu hasurwa na ba mukerarugendo cyane kurusha ahandi muri Africa - cape-town-south-africa

Ubwiza bw’umugi wa cape town muri africa y’epfo buwugira umugi ukurura ba mukerarugendo bikinjiriza agatubutse igihugu, imyanya yo kwishimishirizamo cyane nk’imicanga nikirwa cya Robben bituma hakundwa kugendwa n’abatari bake baturutse impande z’isi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU