Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017, Umuririmbyi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy afatanyije na Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman bakoze igitaramo cy’uburyohe mu karere ka Huye muri gahunda ya Airtel Muzika Tours.

Airtel Muzika ni ibitaramo byateguwe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel, bikaba bizanyura mu ntara zinyuranye z’igihugu, intego nyamukuru ni ukwamamaza gahunda ya Tunga na Wiceceka ndetse no kongera kwerekana Meddy imbere y’abakunzi bataherukaga kumuca iryera.




Mu karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo byari ibicika ahabereye iki gitaramo gikomeye, ubwo abaturage bishimanaga na Meddy hamwe na Riderman imbona nkubone.

Phil Peter niwe wavangaga umuziki
Phil Peter niwe wavangaga umuziki
Umukobwa wo muri Sebeya Band yerekanye impano idasanzwe

Ahagana ku isaha ya Saa munani nibwo igitaramo nyamukuru cyari gitangiye kikiba cyatangijwe n’abashyushyarugamba bagendaga bashimisha abantu, ndetse bakanabahamagara kugira ngo barushanwe babashe kwegukana ibihembo bya Airtel.

Umuraperi Khalfan ukomeje kwerekana ko yazanye imbaraga muri muzika, niwe muhanzi wabanje ku rubyiniriro akaba yataramiye abakunzi be cyane cyane abakunda Hip Hop maze barishima cyane.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko umaze kwigarurira imitima ya benshi ni umwe mu byamamare birimo gukorana na Airtel, uyu mugabo uzwiho kugira urwenya yakurikiye ku rubyiniriro maze asobanura zimwe muri gahunda za Airtel ndetse anataramira abakunzi be abinyujije mu dukuru twe dusekeje.

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman niwe muhanzi wahise ukurikira ku rubyiniriro maze abantu benshi barishima cyane, bamwereka ko bamukunda by’ikirenga, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zirimo nka Gooms, Horo, Wanshitse Vuba, Abanyabirori n’izindi nyinshi.

Ngabo Meddy wari umaze imyaka irindwi ataba mu Rwanda niwe muhanzi waje ku rubyiniriro nyuma ya Riderman maze akigera ku rubyiniriro yakiranwa ubwuzu budasanzwe, imbaga y’abantu benshi bavuza induru karahava.

Uyu muhanzi akigera ku rubyiniriro yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira I Huye maze abwira abantu ati .”Birandenze peee, Muraho neza, narabakumbuye gusa ndishimye cyane kongera gutaramana namwe, ndabizeza ko tugiye kugira ibihe bidasanzwe.”




Meddy yahereye ku ndirimbo ze za kera zirimo Mubwire, Inkoramutima, Ese urambona, Sibyo, Slowly n’izindi nyinshi ndetse akajya acishamo akabyinira abakunzi be bakishima cyane.

Nyuma yo kuririmba indirimbo ze, Meddy yahamagaye Riderman kugira ngo bafatanye kuririmbana indirimbo bakoreye Airtle zirimo iyitwa “Tunga na Wiceceka.”

Nyuma yo kuririmba, Meddy yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze atangaza ko yishimye cyane, gusa ngo icyamushimishije kurusha ibindi n’ibaruwa yandikiwe n’abanyeshuri bakaba bayimushyikirije imbona nkubone.

Ku ruhande rwa Airtel batangaje ko ibindi bitaramo bisigaye bizashimisha abakunzi babo cyane cyane abasanzwe bakorana na Airtel.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU