Umuhanzi w’ikimenyabose muri Africa, Ali Saleh Kiba uzwi nka AliKiba agiye gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2017.




Ali Kiba w’imyaka 30 azwi cyane mu ndirimbo nka Mwana, Seduce Me, Aje, Nisamehe n’izindi nyinshi, akaba azataramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

Ali Kiba agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere
Ali Kiba agiye kuza gutaramira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

Uyu muririmbyi hatagize igihinduka, arataramira abanyarwanda mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira 2017, mu gitaramo kizwi nka Kigali Jazz Junction.




Kigali Jazz Junction isanzwe itegurwa na sosiyete ya RG ifatanyije na Airtel, ikaba izwiho kuzana abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda ni nyuma yuko batumiye Seyi Shay agataramira abantu mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli.

Biremezwa neza ko igitaramo cyo mu mpera z’ukwezi kw’Ukwakira kigomba kuririmbamo Ali Kiba ukomoka muri Tanzania, ni nyuma yuko abanyarwanda bagiye bamusaba cyane abategura ibi birori.

Ali Kiba ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction
Ali Kiba ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU