Umuririmbyi ukunzwe mu Rwanda, Alpha Rwirangira yatangaje ko yamaze kubona umukunzi bashobora no kuzarushingana ndetse avuga n’ubuzima abayemo muri Amerika.




Alpha ukunzwe cyane mu ndirimbo Yamungu, Merci, Heaven, Beautiful n’izindi nyinshi yerekeje muri Amerika mu mwaka wa 2012, akaba yari agiye gukomereza amasomo ya “Business and music management” muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky.

Alpha Rwirangira yatangaje ko yamaze kubona umukunzi
Alpha Rwirangira yatangaje ko yamaze kubona umukunzi

Uyu musore ngo ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri byari bigoye ko yabasha gukora umuziki, gusa arishimira kuba indirimbo yashyize hanze nyuma yo gusoza amasomo (Merci na Yamungu) abanyarwanda barazakiriye neza.




Alpha ubwo yasobanuraga ku bijyanye n’ubuzima abayemo muri Amerika hamwe n’umuziki we yagize ati “Narangije amasomo yanjye ubu mfite akazi ndimo gukora kugira ngo ndusheho gukomeza kugira inararibonye, Nashimishijwe n’uburyo abakunzi banjye bakiriye indirimbo nashyize hanze nyuma yo gusoza amasomo, ndetse ndateganya gukora ibitaramo bizazenguruka mu duce tunyuranye two muri USA (Thank’s Giving Tours) ahagana mu kwezi k’Ugushyingo kugeza m’Ukuboza 2017.”

Aplha Rwirangira agiye gukora ibitaramo byiswe Thank’s Giving Tours
Aplha Rwirangira agiye gukora ibitaramo byiswe Thank’s Giving Tours

Alpha yabajijwe ibijyanye n’umukunzi we hamwe n’igihe azagarukira mu Rwanda maze asubiza agira ati “Ndateganya kugaruka mu Rwanda igihe amasezerano y’akazi kanjye azaba yarangiye, kuko nkumbuye umuryango wanjye ndetse n’igihugu cyanjye muri Rusange, Kuri ubu mfite umukunzi gusa sinagira byinshi muvugaho kuko igihe ntago kiragera, ariko abakunzi banjye ndabakunda kandi nzabamenyesha amakuru yose igihe nikigera.”




KANDA HANO UREBE MERCI YA ALPHA RWIRANGIRA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU