Amabaruwa y’urukundo Barack Obama yandikiraga umukunzi we Alexandra Mcnear ubwo yari akiri umusore ataramenyana n’umufasha we Michelle Obama yashyizwe ahagaragara.

Amabaruwa y’urukundo Barack Obama yandikiraga umukunzi we yashyizwe ahagaragara



Izi baruwa zandikishijwe intoki ,Obama yazandikiraga inshuti ye yo muri College Alexandra Mcnear bahuriye mu mugi wa Calfonia ubwo yari akiri muto.

Zimwe muri zo zabaga zikubuyemo ubuzima bubi yabagamo n’akazi yakoraga atakundaga, zimwe muri zo yanahishuye impungenge yari afite kw’ironda ruhu n’ubusumbane mu bukungu. Izi baruwa zasanzwe munzu y’isomero ya kaminuza ya Emory mu mwaka wa 2014, iyi akaba ariyo nshuro ya mbere zicapwe.

Amabaruwa y’urukundo Barack Obama yandikiraga umukunzi we yashyizwe ahagaragara

Umuyobozi w’iri somero Rosemary Magee yavuzeko zanditse neza kandi zinagaragaza uyu musore uwo yari we zikanagaragaza ibibazo abanyeshuri bose bakunze guhura nabyo.

Amabaruwa ya Obama yashyizwe ahagaragara yanditswe hagati ya 1982-1984 mu myaka itanu mbere yuko ahura n’umufasha we Michelle Obama.



Imwe mu mabaruwa yanditse yagize ati:” Ndizerako uzi neza ko nifuza kukubona kandi ko urujijo rwange kuri wowe ari rwinshi nk’umuyaga,icyizere nkugirira ni nk’isoko y’inyanjya,kandi urukundo ngukunda ni ntagererenwa”. Nyuma yogushyiraho sinya yongeraho ko urukundo rw’abatari kumwe ntaho rugera.

Mu mwaka 1983 yongeye kwandikira Alexandra agira ati: “Ngutekereza buri kanya ariko nkahangarikishwa n’ibyiyumviro byanjye, biragaragara ko dushaka icyo tutazabona aricyo kiduhuza kandi ari nacyo kidutandukanya”.

Amabaruwa y’urukundo Barack Obama yandikiraga umukunzi we yashyizwe ahagaragara

Barack Obama kandi yaje kwandika uu ibaruwa imwe, ku nshuti ze ziteguraga gutangira ubuzima ubwo barangizaga amashuli, zimwe zitegura guhagararira ubucuruzi bw’imiryango yazo.

Nkuko abivuga, ngo nubwo yari yaravukiye muri Hawai, na papa we akaba yarakomokaga mu gihugu cya Kenya, mu busore bwe ngo yashimishwaga no kwibera mu gihugu cya Indonesia.

Barack Obama yakuze nta gitekerezo cyo kuba yakina politike mu rwego rwo hejuru afite, yumvaga azakora imishinga iciriritse, nyuma nibwo yaje kwisanga ari guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’Amerika,ndetse aza no gutsinda amatora aba Perezida wa Amerika manda ebyiri zose zikurikirana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU