Umuraperi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Hakizimana Aman ukoresha izina rya Amag The Black yasubije Uzamberumwana Pacifique (Oda Paccy) kubw’amagambo mabi aherutse kumuvugaho amwita Kadahumeka.

Nyuma ya Oda Paccy hagise haduka inkundura y'amafoto menshi y'abantu bamwiganye
Amag yavuze ko agiye guhangana n’abantu bakomeje kwangiza Insina




Mu mpera z’iki cyumweru nibwo Oda Paccy yatangaje ko Amag The Black ari Kadamuheka kubw’umwanzuro yari yafashe wo kurinda insina zo mu murima kugira ngo abantu bagabanye kuzangiza.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe yavugishije benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto yambaye ubusa buri buri yinziyeho ikoma rihishe imyanga ndangagitsina ye, kuva icyo gihe abantu benshi bahise batangira kumvigana bituma Amag afata umwanzuro wo kubihaniza abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahagaze mu murima.

Oda Paccy yibasiye Amag The Black
Oda Paccy yahise abwira Amag ko ari Kadahumeka

Nyuma yuko Oda Paccy atutse Amag, kuri ubu uyu muraperi ukunzwe mu ndirimbo zirimo Ntaho Tuzajya, Ikiryabarezi, Akarima k’Igikoni n’izindi nawe yashyize hanze amashusho amusubiza kubw’amagambo yamuvuzeho.

Amag yagize ati “Ntasoni Urifata ukanyita Kadahumeka, ubwo nimba ndi Kadahumeka tukaba duhuje akazi njyewe nawe, ubwo bivuze ko twaba duhuje akazi ko kudahumeka?, Ubitekerezeho neza, wigaye cyangwa wihe amashyi nk’umuntu w’umubyeyi urimo gutanga uburere bwiza k’umwana wawe umwigisha uburyo hariho abantu bazima badahumeka, Ubitekerezeho neza biraza kugufasha.”

Amag The Black yasubije Oda Paccy wamwise Kadahumeka
Amag yabwiye Oda Paccy ko nta muntu w’umubyeyi avuga amagambo atameshe




Kanda hano urebe amashusho ya Amag The Black asubiza Oda Paccy



KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA AMAG THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU