Umuhanzikazi Queen Cha yashyize hanze indirimbo irimo amagambo ashimangira urukundo arimo nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we ndetse ugiye no gukora ubukwe.



Queen Cha n’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda uyu muhanzikazi nyuma yaho irushanwa yari yitabiriye rya Guma Guma rirangiye akaba atarongeye gushyira hanze ibihangano bye byatumye n’abakunzi be bibaza ibyo uyu muhanzikazi yaba ahugiyemo.

Dj Cox wakundanaga na Queen-Cha agiye gukora ubukwe

Queen Cha nyuma y’igihe kitari gito benshi bibaza ibyo yaba ahugiyemo akaba yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Ishusho y’urukundo iyi ndirimbo ikaba irimo amagambo yumvikanisha nkaho uyu muhanzikazi yaba ari mu buryohe bw’urukundo.



Uyu muhanzikazi akaba yarakundanye na Dj Cox ndetse banamaranye igihe kinini nyuma yaho batandukaniye Queen Cha akaba atarongeye kuvugwa ko yaba ari mu rukundo.

Kanda hano wumve indirimbo Ishusho y’urukundo ya Queen Cha



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU