Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi nyuma yo guserezererwa na Uganda mu gushaka itike yo kwerekeza muri Chan, Amavubi akaba ashobora kubona amahirwe yo kwerekeza muri Chan 2018.

Amavubi nubwo yasezerewe na Uganda yaba agiye kubona amahirwe yo kwitabira Chan 2018



Chan 2018 izabera mu gihugu cya Maroc nyuma yuko igihugu cya Kenya cyari kuberamo iri rushanwa cyambuwe  aya mahirwe nyuma yaho Caf yabonye ko iki gihugu kigaragaramo umutekano muke ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akaba ashobora kubona amahirwe yo kuzitabira Chan nyuma yaho bivugwa ko Misiri yaba yasezeye mu irushanwa.

Amavubi nubwo yasezerewe na Uganda yaba agiye kubona amahirwe yo kwitabira Chan 2018
Misiri yari yasezerewe na Maroc kuri 4-2

Misiri yari yasezerewe na Maroc mu gushaka itike yo kwerekeza muri Kenya (Mbere) ni yo yahise ibona amahirwe yo kwitabira CHAN, ikintu na bwo kitari cyavuzweho rumwe muri CAF, kuko bavugaga ko ikipe yagasimbuye Kenya, ari iyo muri Afurika y’iburasirazuba, havugwa ko ikipe igomba gusimbura Misiri izava muri Afurika y’iburasirazuba, ahagomba gushyirwaho umukino wa kamarampaka, hagati y’u Rwanda na Ethiopia zasezerewe na Sudan ndetse na Uganda.

Amavubi nubwo yasezerewe na Uganda yaba agiye kubona amahirwe yo kwitabira Chan 2018



Ibihugu byabonye tike ya CHAN 2018:

    • Amajyaruguru y’Africa (Ibihugu 2 ) : Libye, Maroc
    • Africa y’iburasirazuba (Ibihugu 2) : Ethiopie, Ouganda
    • Africa yo hagati (3Ibihugu 3) : Cameroun, Congo, Guinée Equatoriale
    • Uburengerazuba bw’Africa A(Ibihugu 2) : Guinée, Mauritanie
    • Uburengerazuba bw’Africa B (Ibihugu 3) : Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Nigeria
    • Africa y’Amajyepfo (Ibihugu 3) : Angola, Namibie, Zambie
Amavubi nubwo yasezerewe na Uganda yaba agiye kubona amahirwe yo kwitabira Chan 2018
Maroc niyo izakira irushanwa rya Chan

Iri rushamwa rizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha, guhera tariki ya 12 Mutarama 2018, risozwe tariki ya 4 Gashyantare. Tombola y’uko amakipe azahura itaganyijwe tariki ya 17 Ugushyingo i Rabat muri Maroc.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU