Mahatma Gandhi ni umugabo ufatwa nk’intwari ku isi bikaba akarusho mu gihugu cy’ubuhinde bitewe nuko yarwaniye ishyaka ry’ubwigenge muri iki gihugu ndetse akanarwanya ubuyobozi bw’igitugu.




Uyu mugabo yavutse tariki ya 2 Ukwakira 1869 , apfa ku ya 30 Mutarama 1948 bivuze ko amaze imyaka igera 69 yitabye Imana

Mahatma Gandhi ni umugabo ufatwa nk’intwari ku isi
Mahatma Gandhi ni umugabo ufatwa nk’intwari ku isi

Aya ni amwe mu magambo 12 yuje ubwenge yavuzwe n’uyu mugabo:

1.Ijisho riramutse rihorewe irindi jisho, byarangira abatuye isi bose ari impumyi.

2.Umunyantege nkeya ntashobora kubabarira,

imbabazi ni umwihariko w’ abanyembaraga.

3.Kunanirwa kwihangana ni ko gutsindwa intambara.

4.Gukorana ubucuruzi ubunyangamugayo biragoye ariko birashoboka.

5.Imana ntigira idini.

6.Jya ubaho nk’uzapfa ejo, gusa wige nk’uzabaho iteka ryose.

7.Icyo utekereza ni cyo uba.

8.Niteguye gupfa ariko nta mpamvu yatuma nitegura kwica.

9.Ushobora kutamenya umusaruro uzava mu

byo ukora, ariko nutagira icyo ukora, nta musaruro uzigera ubona.

10.Aho guhemuka uzareke uhemukirwe, kuko ntuzigera ugira igikomere kumutima, ahubwo kizagira uwaguhemukiye.

11.Mugabo,Uzaharanire kubana nugukunda kurusha, kubana nuwo ukunda ,Kuko uzaba ubana n’umwizerwa %.

12.Ejo hazaza hashingira ku cyo ukora none.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU