Mu masaha ya mu gitondo uyu munsi i tariki 18 Ukwakira 2017 nibwo inkuru yabaye impamo ko umutoza wahoze atoza ikipe ya Rayon sport umwaka washize Masudi Djuma yamaze kugirana amasezerano n’ikipe ya Simba fc yo muri Tanzania nk’umutoza wungirije.



Masudi Djuma niwe ugiye gufata umwanya w’umutoza wungirije, akaba azatangiye akazi uku mukino ukomeye, ikipe ya Simba izaba izakina na Yanga ku cyumeru taliki 28 Ukwakira 2017 .

Umutoza Masudi Djuma yabaye umukinnyi mwiza muri barutahizamu ba Inter FC yo mugihugu cy’i Burundi. Ni umutoza ufite ubushobozi bwo kubana n’abakinnyi neza ndetse  akanazamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abakinnyi.

Nkuko abasesenguzi b’umupira w’amaguru mu  Rwanda babivuga , Masudi Djuma ni  umutoza uganira cyane akaba n’inshuti y’abakinnyi. Uyu mutoza yahesheje ikipe ya Rayon Sport igikombe cya shampiyona cya 2015-2016 umwaka ushize.



Umutoza Masudi Djuma uburyo yitwaye mu Rwanda nibyo byatumye ikipe ya Simba imubnguka nk’umutoza wabasha kungiriza umutozo mukuru w’ikipe ya Simba Joseph Omog.

Umwe mu bayobozi ba  Simba yatangarije itangazamakuru ko  bishimiye cyane umutoza Masudi Djuma kandi ko banamaze kuvugana nawe uburyo yaza agafata umwanya wa   Mayanja watandukanye n’ikipe ya Simba fc yaramazemo amezi 22 gusa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU