Hari abakinnyi bamenyekanye cyane mu Isi ya ruhago kubera ubuhanga bwabo banamanika inkweto bakagaragaza indi mpano yo gukina filimi ku rwego nk’urwo bammenyeakanyeho muri ruhago.

1. David Beckham



Niba hari abongereza bakinnye ruhago bagakundwa, uyu ni umwe muri bo. Beckham yakiniye Man.Utd, Real Madrid, SC Milan na PSG akaba yarabaye na kapiteni muri Man.Utd n’ikipe y’igihugu. Nyuma yo gusezera ruhago, yigiriye mu kwidagadura, mu mideli, no kuba ambasaderi wa UN.

Yaje kwimukira I Los Angelos ni ko kwisanga muri Hollywood, yaje gukina muri filime itandukanye by’umwihariko na episode y’abanyarwena b’abongereza yiswe “Only Fools and Horses”. Abajijwe byinshi kuri iyi mpano yavuzeko adakomeje.

2. Pele

Uyu munya Brazil we benshi bamwimika nk’umwami wa ruhago kuri iyi Si. Uretse kwandika ayo amateka, yaje no kwerekeza muri cinema.  Imwe muri filime yakinnyemo zikamenyekana ni ‘Escape to Victory / Victory’ (1981) iyi yanagaragayemo Michael Caine. Iyitwa ‘A Minor Miracle’ (1983) ayigaragaramo afasha impfubyi na ‘Hotshot’ (1987) igaragaramo umukino uzwi ku izina rya American soccer.

3. Ian Wright

Ian Wright ni umwongereza wakanyujijeho mu ikipe y’igihugu utibagiwe amakipe nka Arsenal na Westham Utd. Nyuma ya ruhago, yakomereje imirimo ye ku ma radio ma za televiziyo. Ni muri ubwo buryo muri 2011 yaje kwisanga muri “Sun of the Black Gun”. Ni filime ivuga ku mbunda y’impimbano muri Romania bifite aho bihurira na Neo-Nazis na dragons. Muri iyi filme Wright akina ari Brit Gangster.



4. Carlo Ancelotti

Ni umwe mu bataliyani bakanyujijeho mbere y’uko atoza ikigugu Real Madrid.  Mu 1983 hamwe n’abataliyani b’abanyarwenya bakoze “The World of Don Camillo” aho umupadiri aba atoza ikipe y’umugi mu mukino wiswe “Evil” ikipe yitiriwe amadayimoni. Ancelotti aba ari umwe mu bakinnyi rurangiranwa b’iyo kipe y’amashitani.

5. Eric Cantona

Ubwo uyu mufaransa yakiniraga Manchester United, batwaranye shampiyona enye na FA cup ebyiri. Uyu kandi mu kibuga yari umunyamahane utereye aho. Yakinnye mu mafilime nka Elizabeth’ (1998), yanakinnye filime yiyitiriye ari yo “Looking for Eric’’ (2009). Iheruka ni ‘The Salvation’ yagizwemo uruhare na Mads Mikkelsen na Eva Green.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU