Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma yaho yanze ko hahinduka itegeko nshinga ryo Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021 yishimiwe n’abatari bake mu gitaramo yari yateguye.



Bobi Wine abinyujije mu gitaramo yari yateguye yise “Your Music Your Voice” aho yari yatumiye abahanzi bo mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ko adashyigikiye na gato ibyo guhindura itegeko nshinga ryo guhindura imyaka umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje.



Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatatu kikaba cyari cyahuriyemo abahanzi batandukanye bo mu bihugu bitandukanye aho Bobi Wine yagiye atumira abahanzi agendeye kubafite indirimbo zivuga ku burenganzira bwa muntu iki gitaramo kikaba kitabiriwe n’abatari bake.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU