Umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Allioni Buzindu ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we uba I Dubai.




Allioni ni umwe mu bakobwa bamamaye cyane hano mu Rwanda, akaba yaritabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6 abasha kwitwara neza.

Allioni ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda
Allioni ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda

Uyu mwari uzwi mu ndirimbo nka Amahirwe, Umusumari, Karacyarimo, Ni uwanjye n’izindi nyinshi kuri ubu arimo kwitegura gukora ubukwe n’umukunzi we wagizwe ibanga usanzwe uba I Dubai.

Allioni nyuma yo kuva muri Guma Guma yahise asa nkuburiwe irengero, abantu benshi batangira kwibaza aho uyu mukobwa asigaye aba gusa biza kumenyekana ko yagiye gusura umukunzi we I Dubai.



Nyuma ya Guma Guma, Allioni yahise yerekeza i Dubai
Nyuma ya Guma Guma, Allioni yahise yerekeza i Dubai

Nkuko umwe mu nshuti za hafi za Allioni yabyemereye umunyamakuru wa Touchrwanda, ngo Allioni n’umukunzi we barimo kwitegura gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, bitakunda bukaba mu ntangiriro z’umwaka wa 2018.

Iyo urebye ku rukuta rwa Instagram ya Allioni usangaho amafoto menshi yibereye mu mujyi wa Dubai gusa ntago ajya akunda kwerekana umukunzi we cyane.

Allioni ari mu myiteguro y'ubukwe n'umukunzi we uba i Dubai
Allioni ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we uba i Dubai



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU