Kuva taliki ya 20 gicurasi 1782 Kagoma yakoreshejwe nka kimwe mu birango bya Leta zunze ubumwe za amerika kubera ubutware bw’ikirenga yaremanwe nko kuba ari inyembaraga cyane nukuntu yo igaragara ikaba inaramba igihe kirekire ugereranije n’izindi nyoni kandi ikaba iba gusa kuri uyu mugabane honyine.

Byinshi wamenya ku butware bw' inyoni Kagoma iba ku birango bya U.S.A



Hamwe muho ushobora kubona kagoma nk’ikirango ni ku ruhande rumwe rw’ibiceri kikoreshwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho igaragara imeze nk’iri kuguruka aho ngo igaragaza ubwigenda butagira umupaka bwa Leta unze ubumwe z’amerika ku isi. Aha urisomera bimwe mu biranga ubudahangarwa n’umwihariko wa Kagoma.

Iyi nyoni ifite ijisho rireba kurusha ibindi binyabuzima byosekubera ko ifite ubushobozi bwo kureba neza urukwavu ruri nko muri kilometer 2 (2km) ikarubona neza n’umuvuduko rurimo kugenderaho,yo irahambaye mu kureba kuko hari naho usanga mu mico itandukanye mu isi bareba umuntu uzi kureba  cyane bakavuga ko afite amaso nka ya Kagoma

Bibiliya nayo mu gitabo cya yobu 39:27 hahamya ubudahangarwa bw’iyi nyoni hati ”Mbese niwowe utegeka Kagoma gutumbagira mu kirere no kubaka icyari cyayo hejuru cyane? Kugirango iture ku ryinyo ry’urutare kandi irare ku rutare nk’ahantu hatagerwa? Aho niho ishakira ibyo kurya amaso yayo akomeza kureba ibiri kure cyane”



Kagoma yo ubushobozi ifite bwayo mu kureba ibukomora ku bunini bw’amaso yayo kuko yo igira utunyangingo dukurura urumuri tukaruhinduramo amashusho bita Photo recepteur zikubye inshuro eshanu mu bwinshi izo twe abantu tugira mu maso yacu kuko yo igira photo recepteur zingana na miliyoni imwe kuri buri miimetero kare imwe mu gihe abantu bagira izingana na n’ibihumbi Magana abiri kuri milimetero kare imwe ibi nibyo bituma yo igira ubushobozi ubushobozi bwo gufotora amafoto iyoherereza ubwonko.

Iyi nyoni ni ntagereranywa mu kuguruka kuko yo ibasha kuguruka umuvuduko ungana na kilometer 320 ku isaha, uyu muvuduko wa kagoma iwugira mu gihe yaba imanutse mu kirere ije gufata runaka ku butaka. Yo mu gufata cya kintu ntabwo ishobora guhusha na gato.niyo nyoni ibasha kubaho igihe kirekire kingana n’imyaka mirongo irindwi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU