Benshi muri twe abantu turyoherwa no gutembera mu migi itandukanye mu isi ariko ntabwo tujya dutekereza ku mugi wabayeho bwa mbere mu isi n’uko byagenge kugirango ubashe kwitwa umugi kandi hahite havuka n’indi migi mu isi.

The city of Jericho from the ruins of the old walls



Iyi si yarubaswe iba nziza cyane kubera iterambere ry’imigi, iyo ugeze ahantu hahoze ari ibyaro hakaza guhinduka umugi uhita ubona itandukaniro riri hagati y’iterambere no kubaho nta mpiduka

Image result for jericho

Ubwo abantu bake bari batuye isi bavumburaga ubuhinzi mu myaka ingana n’ibihumbi icumi mbere ya Yezu Kristo nibyo byaje gutera ivuka ry’imigi, ubuhinzi bwo bwavumbuwe nyuma yaho umwe umuntu mu bantu bariho buvumburwa yariye urubuto akajugunya ibishishwa byarwo nyuma y’igihe runaka aza gusanga byarameze.yahise umenya ko watera urubuto nyuma y’igihe runaka ugasarura.



Ubuhinzi bumaze kuvumburwa abantu baretse kujya birirwa bagenga bajya gushaka ibyo kurya  nk’uko abantu bicyo gihe babishakaga batangira kujya bareba uko babihinga bikajya hafi yabo ntibavunike bajya kubishaka. Ni uko abantu bagiye biyegeranya bakaba hamwe kugeza babaye benshi batuye hamwe bikabyara umugi

Ukwihuza kwa mbere kwabayeho rero ni ko kwaje kubyara umugi wa mbere Jericho cyangwa Yeriko. Uyu uherereye muri Palestine ku nkombe y’ iburengerazuba y’uruzi rwa Yorudani( Jordan) ahantu ubuhinzi bwatangiriye,ni ukuvuga ko inzu yambere mu isi yubatswe aha. Jericho mu ibarura riheruka gukorwa muri Palestine yari ifite abaturage bangana n’20,300  ifite kandi ubuso bwa 58.701 km2 kandi kugeza kuri ubu ikaba iyoborwa n’umugabo witwa Hassan Saleh.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU