Umutozo Cassa Mbungo Andre yabwoye Itangazamakuru ko yirinze kugira icyo atangaza kuri uyu mukino, ngo kuko ibyo kuvuga kuri uyu mukino yamaze ku biharira abafana baya makipe yombi.



Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Kiyovu Sports ku mukino wa nyuma bikanaviramo iyi kipe y’abanyamujyi kwisanga mu cyiciro cya kabiri, Nyuma yisezera ry’ Isonga FC muri shampionat rigaha Kiyovu sports amahirwe yo kugaruka mu cyiciro cya mbere, Iyi kipe nyuma yo kugaruka yagerageje kwiyubaka bihagije, Abafana bakiyovu sports bakaba bakomeje kuvugako bagomba gukora iyo bwabaga bagatsinda Rayons sports, doreko batishimiye ibyo abafana ba rayons sports bakoze ubwo bamaraga kumenyako kiyovu sports izamanuka.

Mu kiganiro Casa Mbungo Andre umutoza mushya wa Kiyovu yagiranye n’itangazamakuru k’umunsi w’ejo nyuma yo gutsinda Ikipe ya Pipiniere FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti, yirinze kugira icyo avuga kuri uyu mukino ndetse atangaza ko ahariye ijambo abafana.



Yagize ati: “Nibyo ikipe yacu imeze neza, abakinnyi bose baragaragaza ubushake bwo gukina gusa njye ntacyo navuga kuri uriya mukino, reka abandi bavuge njyewe nzagira icyo mvuga cyangwa se nkora nyuma yu mukino.”

Ikipe ya Kiyovu ikomeje imyitozo yo kwitegura uyu mukino aho ku munsi w’ejo yakoresheje abakinnyi bayo bose mu mukino yatsinzemo Isonga ibitego 2-1 abakinnyi batagaragaye ku munsi wa mbere barimo Ngirimana Alexis bagaragaye kuri uyu mukino.

Abafana ba Kiyovu sports kugeza n’ubu bo bifuzako batazongera kwicara bivanze n’abafana ba Rayons sports mu Rwego rwo kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka hagati yabo, igihe umwe yaba atishimiye ibivuye muri uyu mukino, Bati” ababishinzwe bazagire icyo babikoraho ikipe yasuwe ijye iteganya aho abafana bindi kipe bicara bonyine bativanze nabandi.

Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports uzaba ku italiki ya 15 Ukwakira uyu mwaka aho uzabera kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU