Itsinda rimaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga ariryo Charly na Nina rigiye gutera indi ntambwe ikomeye mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika yabo.



Charly na Nina n’itsinda rimaze kugira izina rikomeye cyane hano mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga kuri ubu bakaba bagiye gushyira Album yabo yambere hanze ndetse bakaba basaba abakunzi babo kuzaza kubashyigikira.

Iyi Album ya Charly na Nina ya mbere bise Imbaraga izamurikwa kuya 1 Ukuboza 2017, mu butumwa bashyize hanze bugaragaza imurikwa ryayo, bagize bati” Turabashimira cyane kandi duterwa imbaraga n’urukundo mutwereka ndetse n’uko mudushyigikira kuva ku munsi wa mbere mwamenyaga ko twatangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga. Nka Charly na Nina tunejejwe no kubatangariza ku buryo bweruye itariki nyayo tuzamurikaho album yacu ya mbere.”

“Kuya 1 Ukuboza 2017 nibwo hazaba igitaramo cyacu cya mbere cya Album twise ‘Imbaraga’, iyi album igaragaza ubushobozi bw’umugore n’umusanzu we mu iterambere ry’igihugu n’iry’Isi yose muri rusange.  Turi abanyembaraga kandi dushobora gukora buri kimwe, turabashimira kandi tunejejwe n’uko muzaza kudushyigikira.”



Muri 2014 nibwo Charlotte Rulinda[ Charly] na Fatuma Muhoza [ Nina] bishyize hamwe bakora itsinda ryitwaga  The Sterioz, iri zina ntago ryamaze igihe kinini kuko baje kurihindura bakitwa Charly na Nina.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU