Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye ku izina rya Kibonke Clapton yongeye gushimisha abakunzi be abinyujije mu mashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa “Ihangane.”

Clapton Kibonke hamwe n'abanyagasani mu mashusho y'indirimbo Ihangane
Clapton Kibonke hamwe n’abanyagasani mu mashusho y’indirimbo Ihangane




Ubusanzwe Clapton Kibonke ari mu banyarwenya bakunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda, akaba yaramamaye muri filime nyinshi zinyuranye cyane cyane iyitwa Seburikoko.

Uretse kuba akina filime ziganjemo n’urwenya, Kibonke Clapton yamaze kwinjira muri muzika dore ko kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zinyuranye nka Fata Telefoni, n’izindi.

Nyuma yo kumara igihe kinini arimo gutegurira abakunzi be ikintu gishya, kuri ubu Clapton yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa Ihangane yiganjemo ubutumwa bw’Imana  hamwe n’urwenya rudasanzwe.

Ihangane ya Kibonke Clapton yamaze kugera hanze
Ihangane ya Kibonke Clapton yamaze kugera hanze




Mu kiganiro na Touchrwanda, Clapton avuga ko ibyo abakunzi be babona ari intangiriro kuko ngo ibyiza biri imbere.

Kanda hano urebe Ihangane ya Kibonke Clapton



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU