Kuri uyu wa Kane tariki 12 z’uku kwezi  Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye gutangira umwaka w’amashuri 2017-2018, mu kiganiro cyabereye ku cyicaro cyayo gikuru  i Gikondo mu karere ka Kicukiro. Kitabiriwe n’abageraga kuri 800.

 Iterambere n’ubusugire by’igihugu ntibyagerwaho nta ruhare rw’urubyiruko – CP Butera

Ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, Commissioner  of Police (CP) Emmanuel Butera yabaganirije  ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’ubusugire bw’u Rwanda.

Yababwiye ko kugira ngo igihugu kigere aho kigeze ubu ari urubyiruko rwabigizemo  uruhare kuva mu 1990 mu rugamba rwo kukibohoza ndetse no mu zindi gahunda z’iterambere.



CP Butera yabwiye urwo rubyiruko  ko igihugu ntacyo cyageraho nta mutekano gifite; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya; aha akaba yaragize ati, “Inzego z’umutekano zikenera gukorana n’urubyiruko muri gahunda zitandukanye zigamije  iterambere n’umutekano birambye. Uruhare rwanyu rurakenewe kugira ngo igihugu cyacu kigere ku ntego z’iterambere rirambye”.

Yabibukije ko ibyo byose bitagerwaho mu gihe hakiri rumwe mu rubyiruko rwishora mu biyobyabwenge rubitunda, rubinywa, urundi rubikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi; maze abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya ukubyishoramo.

Yagize ati,“Waba wabyutse utareba neza usinzira ukazagira icyo wigezaho? Hari icyo se wageza ku gihugu ? Ubu icyo igihugu gishize imbere ni ukurwanya ibiyobyabwenge  mu rubyiruko.Turagira ngo rwige , umugabo arigira yakwibura agapfa.”

Muri iki kiganiro uru rubyiruko rwasabwe kugira aho rwazajya ruhurira rukaganira ku bibazo birubangamiye byarusubiza inyuma ndetse bikaba byasubuza inyuma icyerekezo cy’u Rwanda.

Aba banyeshuri  biyemeje gushyiraho amahuriro yo kurwanya ibyaha birimo ukwishora mu biyobyabwenge, ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana



Muri icyo kiganiro abo banyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo ku ngingo baganirijweho, ababahaye ibiganiro barabasubiza banabasobanurira ibyo batari basobanukiwe neza.

Mu ijambo rye, umwe muri abo banyeshuri bagiye gutangira umwaka w’amashuri 2017-2018  witwa Akamuntu Christiane yagize ati,“Ikiganiro  twagiranye na Polisi ni ingirakamaro cyane kubera ko nasobanukiwe ko nk’urubyiruko dufite uruhare rwo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano  dutangita amakuru ku gihe igihe habonetse ibyaha aho turi hose; kandi ko  turi amaboko  n’imbaraga by’igihugu”.

Asiimwe John wiga mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Imari n’Amabanki akaba anashinzwe kumenyereza abo bashya yavuze ko kugeza ubu hari gahunda ziriho muri Kaminuza  y’u Rwanda zigamije guhuza  abanyeshuri  bakaganira ku ruhare rwarwo mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati,“Muri Kaminuza dufite amahuriro atandukanye duhuriramo tukaganira n’urubyiruko ku byateza imbere igihugu. Na none kandi turamanuka tukaganiriza urubyiruko mu mashuri yisumbuye, tukabereka ingaruka zo kwishora mu biyobbyabwenge n’uruhare rwarwo mu gukumira ibyaha muri rusange.”

Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe muri icyo kiganiro no gukangurira umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda ikibi aho kiva kikagera.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU