hariho igihe usanga mu mubano abakundana batameranye neza nkuko bari basanzwe bibanye mu mahoro n’urukundo rwa nyarwo,bakibaza icyaba kibitera bikabayobera.

Related image



Gukunda ni urugendo rurerure rusaba kwihangana no kwitonda hari igihe rero rimwe na rimwe uba ukundana n’umuntu bikagutera kwibaza ibibazo byinshi iyo hari ibitangenda neza.

Nubona ibi bimenyetso uzahagarike urukundo rwanyu :

1.Kuba mutakizerana

Kwizerana ni kimwe mu bintu bikomeye mu rukundo hagati y’abantu babiri, niba rero ntakizere mukigirirana  ni ikimenyetso cy’uko nta rukundo rugihari , nutangira kwisanga wibaza aho umukunzi wawe yaba aherereye burikanye, wibaza ibyo yaba akora kandi yakubwiye aho yaba ari ariko ukumva ntumwizeye , nutangira kwibaza impamvu agusobanurira nkaho yaba aherereye kuri wowe ukumva ntinkaho aguhishe ikintu uzamenye ko hageze guhagarika urwo rukundo. Kuko zirikana ko kutizera uwo mukundana bishobora gutera uburakari, umujinya ishyari ndetse n’ifuhe hagati yanyu.

2.Kuba hari ibyo mutacyumva kimwe.

Nibyo koko buri wese agira ibyo akunda, amahoro , umudendezo, kwitabwaho n’ibindi gusa iyo bitangiye kugera ubwo umwe yumva bimubangamiye cyane, ni ukuvuga niba utacyihanganira ko uwo mukundana ajya mukabari, kabone nubwo yajyayo ukumva uramukeka menya ko ibyo bishobora kubasenyera, icyo ni ikimenyetso cyuko urukundo rwanyu rutagera kure, nanone kandi mubaye mwarumvikanye ibintu runaka mbere yuko mukundana mu minsi yambere akabyubahiriza, wazajya kubona ukabona uwo mukundana arabikora atanakumenyesheje, ukabona ntacyo bikimubwiye mwanabiganira ukabona ntagihinduka, icyo nacyo ni ikimenyetso cyuko urukundo rwanyu rufite ikibazo gikomeye.



3.Nubona uwo mukundana yabaye umuntu usanzwe nk’abandi.

Burya kuba warusanzwe uvugana n’umuntu mukaganira muburyo bukoze ku mutima, wajya kubona ukisanga nta kintu kikigushishikaza kubyuka umubaza uko yaramutse, mwatangira kuvugana ukumva ubuze icyo umubaza, cyangwa umubwira, ibi ni kimwe mu bimeyetso byuko uwo muntu urukundo wamukundaga ruri kugenda ruzima gahoro gahoro.

4.Kuba wumva wakwishakira undi mukunzi.

Iki ni ikimenyetso gikomeye kurusha ibindi kuko niba wumva kuba wahura n’undi muntu kukazi  ukumva wamukunda  kubera ko mwavuganye ukumva umutima wawe wagenda, cyangwa ugatemberera ahantu runaka ukahahurira n’undi muntu ukumva urukundo rwavuka, mbese ukumva ntacyo bigutwaye gukunda undi, nyamara byitwa ko ufite uwo mukundana ibi bikwereka ko nta rukundo rugihari, umugabo umwe  yaravuze ati “ nukunda abantu babiri ukumva ubuze uwo uhitamo uzahitemo uwakabiri, kuko iyo uza kuba ukunda uwambere ntuba warabashije gukunda uwakabiri”



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU