Ikipe ya REG volleyball club isanzwe ikina mu kiciro cya mbere hano mu Rwanda yarekuye bamwe mu bakinnyi bayikiniraga umwaka ushize, isinyisha abandi barimo n’umutoza w’ungirije Kwizera Marchal.



Ikipe ya REG VC yaje mu makipe 5 yambere, iza ku mwanya wa gatanu muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2016-2017 ifite manota 18.

Tubibutse ko uyu mukinnyi w’umutoza Kizera P.Marchal aherutse gusezera mu ikipe y’igihugu nk’umukinnyi, nyuma yo guhesha ikipe y’ u Rwanda itike yo gukomeza mu igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri.

Bamwe mu bakinnyi ikipe ya REG yamaze gusezerera: Niyonkuru Yves, Sedrick Ngaboyimana uzatizwa mu yindi kipe na Rugira Barack. Nyuma yo kurekura no gusezerera bamwe muri bo,yahise isinyisha abandi bagera kuri 6 baturutse mu makipe atandukanye yahano mu Rwanda, harimo n’itwaye igikombe cya Shampiyona ya 2016-17.



Related image

Abakinnyi batandatu bamaze gusinyira REG: Ndayisaba Sylvestre wakiniraga Kirehe , Sibomana Placide Madison wavuye muri Al-Gharafa Sports Club yo muri Qatar, Ndamukunda Flavien yavuye muri Gisagara, Rwigema Simon wavuye muri Rusumo High School, Kwizera Pierre Marchal wavuye muri Gisagara n’Inkoramutima Martial wakiniraga Petit Seminaire Virgo Fidelis.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU