Ikibazo gikomeye mu rukundo abakundana bagira ni uko babasha kumenya ni gute mu byukuri bamenya bya nyabwo ikigero abakunzi babo babakundaho niba cyaba gishimishije ariko ariko ntabwo bikomeye kuko uyu munsi nakuzaniye igisubizo, kumenya umukunzi ugufitiye urukundo.

Ibi nibyo biranga umukunzi ugufitiye urukundo rugera mu ndiba z’umutima we



Nusanga umukunzi wawe yujuje ibi bimenyetso nta kabuza aragukunda kandi agukunda urukundo ruhebuje rugera mu misokoro, ni umukunzi ugufitiye urukundo.

Azubaha ibyo yagusezeranije.

Umukunzi nyawe akora uko ashoboye kose ngo abashe kubahiriza amasezerano yagiranye n’uwo bafatanije urugendo rw’urukundo niba basezeranye ko ari bumutembereze akabyubaha kandi akabikora. Uyu atandukanye na wa wundi ukubwira ko azaguha isi yose ikaba iyawe kandi ayirimo nk’umugenzi kimwe n’abandi bose kuko we azakora uko ashoboye kose ngo abashe kugushimisha.

Agukunda kugirango agutere ibyishimo.

Impamvu agukunda ni ukugirango agushimishe.niba akubwiye akantu gasekeje uagseka utitangiriye  uzacunge urebe uko yitwaye,nusanga yakomeje kumera nkuko yari ameze nka mbere nta kabuza uzemeze ko agukunda bya nyabyo.



Ntabwo guhindura uko uremye.

Umukunzi nyawe azaguha agaciro kuko ntanarimwe azashaka guhindura uko uteye azakora uko ashoboye kose ngo akore ikijyanye n’uko uri,kuko n’ubundi ibi nibyo biranga urukundo nyarwo kuko ntiwavuga ko ukunda umuntu kandi umubonaho amakosa menshi na byinshi wahindura kuri we,ahubwo ikizamushimisha kuri n’uko zagufasha kugera ku ntego zawe,azanyurwa no gushimishwa n’umukunzi kurenza ibindi.

Ntazaterwa ubwoba no kukubwira imishinga ye.

Ni byiza cyane kandi ni inyamibwa kumenyesha uwo mukundana byinshi kuri wowe bijyanye n’amakuru yawe bwite kikaba byiza cyane kurushaho amenye imishinga yawe y’iterambere. Umubanyi ukwereka ibi byose ntacyo wamugereranya na kimwe. ntabwo azatuza ngo areke kubwira umukunzi we imishinga ye ya buri munsi y’amasaha ye 24 umunsi kuko yakabaye azi akamaro kabyo ko kwizerwa cyane no kugirango urukundo rurambe.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU