Imibano myinshi y’abakundana isenyuka cyane cyane kubera ababana harimo umwe watangiye kutishimira umukunzi we akumva atakimwiyumvamo nkuko byari bisanzwe ariko kubera agahinda gakurikira kutishimirwa hari amasomo n’amakuru uba ukwiye kumenya.

Image result for not interested couple



Benshi iyo batakiyumvamo kwishimira umukunzi bafatanije umubano batangira gutekereza gushyira iherezo ku rukundo bari basanzwe bishimira cyane. Uyu ni umwanzuro ukomeye cyane, niwumva watangiye kumva wananiwe cyane mu rukundo uzihutire gusuzuma biahagije impamvu ibitera kuko wasanga ari amabwire aturuka hanze y’umubano wanyu atari akwiye guhabwa agaciro na gake kuko yatera gutandukana.

Niba umubanyi aguhaye gahunda yo guhura ukumva ntimwahura wakomeza kwiyicarira mu ntebe wari wibereyemo ni ikimenyetso ntakuka cy’uko watangiye kunanirwa mu rukundo,ni ikibazo gikomeye cyo kwitonderwa kuko gihamya ko utakishimira umukunzi muri kumwe.

Gusuzugura no kutagushimira igihe wagize impano umugenera ni ikimenyetso gikwiriye kwitonderwa cyane,kuko niba umukunzi wawe atakibasha kukwishimira nka mbere ni ibintu bikwiriye guhabwa agaciro kabyo ukabisesengura neza ukamenya neza ikibyihishe imyuma.

Nutangira kumva wakwishakira undi mukunzi kandi wari usazwe ufite uwo mubana wowe wagenda mu nzira ukabona abandi bantu ukumva urabifuje ni ikimenyetso gihamya ko utakishimira uwo muri kumwe muri iyo minsi,gusa ibi nibikubaho uzihutire gushaka ikibiri inyuma.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU