Nyuma yaho Safi na Judith bavuye mukwezi kwa buki muri Zanzibar ndetse Judith akaba yarahise yerekeza muri Canada aho bivugwa ko akigerayo yahise ashyikirizwa inkiko abenshi bakomeje kwibaza uko bizarangira.



Niyibikora Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz nyuma yaho akoreye ubukwe na Niyonizera Judith ndetse bakajya muri Zanzibar mukwezi kwa buki bakivayo Niyonizera Judith akaba yarahise yerekeza muri Canadamugihe Safi we yagumye hano mu Rwanda abenshi bakaba bakomeje kwibaza ku mubano waba bombi.

Nkuko biri kugenda bivugwa bikaba bivugwa ko uyu Judith yaba yaragiye Canada kwiyunga n’uwahoze ari umugabo we wanashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa mugihe abandi bavuga ko Judith akigera muri Canada yahise ajyanwa mu nkiko aho ashinjwa ubuhemo n’abagabo bane ndetse bakanamushinja kubatwara amafaranga angana n’ibihumbi 30000 by’amadorali (USD 30K ).



Ibi byose rero biri kugenda bivugwa mu rukundo rwa Judith na Safi bikaba bikomeje kugenda bitera abatari bake urujijo aho benshi bibaza niba koko uyu Judith azagaruka mu Rwanda akibanira na Safi cyangwa Safi azahitamo kumusanga muri Canada bakabayo nyamara muri Canada Judith yaramaze gufatwa nk’umuhemu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU