Nyuma yo guhagarikwa kubera kutumvikana n’umutoza wa Bugesera mu mukino uheruka guhuza Rayon Sport na Bugesera, Karekezi Olivier yagaragaye yishimana byimbitse n’umufasha we Niwin Sorlu ku mukino wa Rayon Sports na Kirehe FC.

Karekezi Olivier yagaragaye ku mukino wa Rayon Sports na Kirehe FC yishimana byimbitse n’umufasha we Niwin Sorlu



Ibi byabaye ubwo ikipe ya Rayon Sport yanyagiraga Kirehe FC ibitego 3-0, aribwo umutoza Karekezi Olivier yagaragaye asomana byimbitse n’umufasha we, kuri ubu ifoto yabo bombi ikaba ikomeje guca ibintu mu bakunzi ba ruhago hano mu Rwanda ikwirakwizwa hirya no hino.

Niwin Sorlu asigaye ari umufana ukomeye wa Rayon Sports
Niwin Sorlu asigaye ari umufana ukomeye wa Rayon Sports

Karekezi Olivier akaba yahagaritswe gutoza umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Premier League nyuma yo gushwana n’umutoza wa Bugesera FC Bizimungu Ally ku mukino w’umunsi wa 3 warangiye Bugesera FC itsinze Rayon Sport igitego 1-0.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU