Nyuma yaho igikombe cya CHAN giheruka cyabereye mu Rwanda ubu igkombe kizabera muri Maroc nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF

Igikombe cya CHAN cy'umwaka utaha kizabera muri Maroc



Iki gikombe gisanzwe gikinwa n’abakinnyi bakina mu marushanwa y’ibihugu byabo kavukire ariko bakarikina noneho baserukiye ibihugu byabo.

Muri iri rushanwa ntabwo byemewe ko abakinnyi bakina mu makipe yo hanze y’ibihugu byabo kavukire bazwi nk’aba proffesionel ntabwo baba bemerewe gukina iri rushanwa

CAF itangaje ko Maroc izakira iri rushanwa nyuma yaho mu kwezi gushije Kenya yari yambuwe kwakira iri rushanwa kubera kimwe mu bibuga byari kwakira iryo rushanwa abagenzuzi ba CAF basanze kitameze neza.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU