Ikipe ya Triathlon ya Rubavu ikomeje imyitozo  itegura y’irushanwa ngaruka kwezi rya Rubavu Challenge Triathlon rizabera mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu, irushanwa rizitabirwa n’amwe mu makipe yo muri Afrika azaba yitabiriye amahurwa nyafurika azabera mu Rwanda guhera kuri 24-28 ukwakira2017.



Rubavu Triathlon Team twayisanze mu myitozo idasanzwe imazemo iminsi, aho irigukorera kuri Lac Kivu ahazabera irushanwa rya Rubavu Challenge Triathlon.

Iyi ikipe ya Rubavu Triathlon ubwo twayisangaga aho isanzwe ikorera imyitozo ku Kivu twahasanze abakinnyi batandukanye, harimo abana ba bahungu n’abakobwa bakiri bato cyane, ndetse n’ikipe y’abakuru irimo abahungu n’abakobwa bari kwitegura irushanwa ryo ku tariki ya 28 Ukwakira 2017.

Iyi imyitozo y’iminsi ibiri twakurikiranye yaranze no gukoresha amaguru cyane (gusiganwa ku maguru), gukoresha igare intera ingana n’ibirometero 5 Km. Umunsi wakurikiye ku cyumweru hakozwe imyitozo yo gusiganwa mu mazi.

Amafoto:









TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU