Uru rutonde rw’migi myiza muri Africa rwakozwe hagendewe ku buryo nyabwo iyi migi yubatse mu bijyanye n’ubwiza ndetse hitabwa cyane ku bijyane n’imiturire idateza ibibazo abatuye iyi migi.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

 



Hagendewe cyane ku makuru ava mu kigo Ibrahim index of African Governance gikora isuzuma buri mwaka ku bijyanye n’imiyoborere muri Africa,mu isuzuma riheruka gukorwa mu bijyanye n’umutekano,harimo imigi ifite umutekano kurusha indi nka kimwe mu byagendeweho mu gukora uru rutonde ikindi kuba mu mugi haboneka ibicuruzwa ndetse n’ibyo abantu bawukeneramo mu buryo bworoshye ndetse n’ubwiza bw’ibikorwaremezo bihari nibyo byagendeweho.

Uru ni urutonde rw’imigi myiza ya mbere icumi muri africa.

1. Umugi wa Cape town muri Africa y’Epfo.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Uyu ntabwo ari umugi mwiza muri Africa gusa kuko umaze kwegukana ibihembo byinshi bya International travel award kandi buri munya Africa y’epfo wese yifuza gutura muri uyu mugi kuko umugi mwiza cyane.

2. Accra muri Ghana.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Uyu ni umurwa mukuru w’igihugu cya ghana,ariko kubera ubwiza bwawo utuwe n’abaturage 1594 mu makuru ava mu ibarura riheruka mu mwaka wa 2010,ntabwo wasonzera muri uyu mugi kuko wo urimo ama hotels n’ama restaurent bihagije bifasha uyu mugi kugera ku mwaka wa 2 mu bwiza muri Africa.

3. Umugi wa Nairobi muri kenya.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Uyu ni umugi mwiza ufite ubuso bwa kilometero kare 696 gusa kubera ubwiza bwawo byakuruye abaturage basanga miliyoni zirenga ibihumbi bitatu baza kuwuturamo.uyu mugi ni nawo ubamo icyicaro cya leta Kenya.

4. Johannesburg muri Africa y’Epfo.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Ubwiza bw’umugi wa Johannesburg bubonwa neza n’abamanukira mu ndege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tambo giherereye muri uyu mugi,ubwiza bwa Johannesburg uburyo byoshye kuhabona icyo wahakenera amasaha 24 kuri 24 y’umunsi nibyo bituma iza ku mwanya mwiza wa kane ku kuba mwiza muri Africa.

5. Gaborone Botswana.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Uyu mugi urimo icyicaro cya Leta ya Botswana ni umugi mwiza utuwe n’abaturage basaga 231,592 ukaba kandi uri ku butumburuke bwa metero 1014 uvuye ku nyanja kugeza kurubu uyobowe na mayor witwa Kagiso Thutlwe.



6. Libreville muri Gabon.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Kubera service nziza wasanga mu mugi wa Libreville bituma uyu mugi buri mwaka winjirwamo n’abantu basanga 60 ku ijana by’abantu basanzwe batuye uyu mugi.

7. Tunis,Tunisie.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Umugi wa Tunis uhereye mu gihugu kiri gutera imbere mu buryo bwihuta cya Tunisie ndetse ukaba n’umurwa mukuru w’iki gihugu.

8. Umugi wa Dar es salaam.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Uyu mugi uherereye mu gihugu cya Tanzanie ukaba umugi wa gatatu mu migi ikura cyane muri Africa, ibi biterwa cyane n’imishinga yo guteza imbere ibikorwaremezo muri uyu mugi.

9. Windhoek muri Namibie.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Windhoek niwo murwa mukuru wa Namibie ni umugi muto utera imbere ariko kubera ibyiza biwugize n’uko ugaragara bituma nk’umugi utari uwo mu gasi(desert).

10. Kigali, Rwanda.

Imigi 10 myiza kurusha indi muri Africa

Umugi wa Kigali niwo murwa mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, wamenyekanye cyane kuba umugi urangwamo isuku nyinshi ariko kugeza ubu iterambere ry’uyu mugi rihuruza abaturutse impande z’isi baza kureba byinshi byerekeye iterambere ry’uyu mugi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU