Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taruki ya 30 Ukwakira 2017 mu masaha ya saa moya  mu majyepfo y’ igihugu cya RD Congo (Nort Kivu) mu mujyi wa Goma habyukiye imyivumbagatanyo mu mihanda, abaturage batwikira amapine mu mihanda, ndetse baterana amabuye.



Iyi myivumbagatanyo yabaye hagati y’abaturage ndetse n’abapolisi bigihugu cya Congo, bababuzaga kwi garagabya mu mihanda. Biravugwa ko abo baturage bafashe icyemezo cyo kujya mu mihanda kubera kutishimira imyanzuri n’ibikorwa Reta ya Kabira irigukora.



Muri izi mvururu zaberye mu mujyi wa Goma hafi y’umupaka w’uRwanda, habonetse mo inzu y’umuturage imwe yatwitswe ndetse n’abantu bakomerekejwe n’izo mvururu, ntiharamenyekana umubare wabo bantu bakomerekejwe n’izo mvururu, gusa kugeza ubu ngo abasaga 8 bajyanywe kwa muganga, harimo umwe wakomerekejwe cyane, kuburyo shobora kubura ubuzima.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU