Niyibikora Safi wamaze gushinga urugo na Niyonizera Judithe usanzwe utuye muri Canada, benshi bibazaga impamvu Safi Madiba atatumiye Butera Knowless bakundanyeho igihe kitari gito mu bukwe bwe, kuri ubu yatangaje ko atabikoze muburyo bwo kwishyurana kuko nawe atamutumiwe mu bukwe bwe.

Impamvu Safi Madiba atatumiye Butera Knowless mu bukwe bwe



Safi, umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys yavuze ko ngo mbere y’uko atekereza guha Knowless urupapuro rw’ubutumire, yabanje no gutekereza niba Knowless ashobora kubutaha koko, anibuka neza ko nawe atigeze amutumira mu bukwe bwe na Ishimwe Clement ubwo basezeranaga muri Nyakanga umwaka ushize.

Mu kiganiro Isango na Muzika cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017; Safi wari yaririnze kugira icyo yavuga ku kibazo ‘Impamvu Safi Madiba atatumiye Butera Knowless mu bukwe bwe’, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye atamutumira kandi bari barigeze gukundana cyame mu myaka yashize, maze avuga ko yabitekerejeho cyane ariko agashidikanya niba koko aramutse abikoze Knowless yabwitabira. Safi yagize ati:“Eeeeh Knowless ntabwo namutumiye kubera ko nawe atantumiye.”

Impamvu Safi Madiba atatumiye Butera Knowless mu bukwe bwe



Mu magambo ye rero Safi akaba yemeje ko kudatumirwa kwa Knowless byatewe n’uko nawe atamutumiye mu bukwe bwe. Umunyamakuru amubajije niba kudatumira Knowless kwari ukwishyurana bitewe n’uko nawe atahawe ubutumire, yahakanye ko ataribyo agira ati: “Oya ntabwo ari ukwishyurana hari ukuntu utekereza ese ubundi araza ashobora no kutaza ukavuga uti aho kugirango bigenda gutya na gutya ukavuga uti reka mbyihorere.”

Safi akaba ashimangira ko yashidikanyije mu gutumira Knowless akaza guhitamo kubyihorera, kandi no kuri uwo munsi Knowless akaba yari yagize n’isabukuru y’amavuko.

Kuwa mbere w’iki cyumweru kiri gushira, Judithe Niyonizera akaba yarafashe rutema iikirere, yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Canada aho asanzwe atuye.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU